RDF yiteguye kwitwara neza mu mikino ya gisirikare

U Rwanda rwiteguye kwakira no kwitwara neza mu mikino ya gisirikare izahuza ibihugu byo muri Afurika y’i Burasirazuba guhera kuri uyu wa mbere

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru cyari kiyobowe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, u Rwanda ruzakira iyi mikino ruratangaza ko rwiteguye kwakira ndetse no kwitwara neza muri iyi mikino.

Gen. Patrick Nyamvumba, Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda wari uyoboye ikiganiro
Gen. Patrick Nyamvumba, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda wari uyoboye ikiganiro

Gen. Patrick Nyamvumba, yatangaje ko nk’uko bisanzwe u Rwanda rwakira neza, ari nako bizagenda mu mikino ya gisirikare izabera ku bibuga bitandukanye byo mu Rwanda.

Yagize ati " Birasanzwe ko u Rwanda ruzi kwakira neza abashyitsi, iyi mikino ihuza abasirikare bo muri aka karere twayiteguye neza kandi turizera ko izagenda neza, tugakomeza kubumbatira ubutwererane n’ubumwe bw’ibihugu bigize aka karere"

"Ku ruhande rw’u Rwanda amakipe yose yiteguye neza, n’ubwo tuzi ko n’andi makipe yiteguye kandi aje mu marushanwa nayo ashaka gutsinda, turizera ko natwe tuzitwara neza, tukanasaba Abanyarwanda ko bazaza gushyigikira amakipe yabo, nk’igihugu cyagiriwe icyizere cyo kwakira aya marushanwa" Gen patrick Nyamvumba.

Abasirikare mu myiteguro y'ibirori bizafungura amarushanwa
Abasirikare mu myiteguro y’ibirori bizafungura amarushanwa
Ibirori byo gutangiza iyi mikino bizabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa mbere
Ibirori byo gutangiza iyi mikino bizabera kuri Stade Amahoro kuri uyu wa mbere

U Burundi ntibuzitabira iyi mikino ..

Nk’uko byatangajwe muri iki kiganiro, igihugu cy’u Burundi gisanzwe ari umunyamuryango w’akarere k’Afurika y’i Burasirazuba, bwamaze kuva mu bihugu bizitabira aya marushanwa, nyuma yo gusaba ko aya marushanwa yakwigizwa inyuma ngo bubanze bwitegure bihagije, gusa ibindi bihugu byaje kubyanga kuko ari gahunda yari isanzwe izwi kandi n’amakipe yari yaramaze kwitegura.

gahunda y’imikino u Rwanda ruzakina

Umupira w’amaguru/Football

08/08/2016: Rwanda vs Kenya (16h00, Stade Amahoro)
14/08/2016: Rwanda vs Uganda (15h00, Stade ya Kigali I Nyamirambo)
17/08/2016: Tanzania vs Rwanda (12h30, Stade Amahoro)

Basketball

10/08/2016: Rwanda vs Tanzania (17h30, Petit Stade Amahoro)
12/08/2016: Uganda vs Rwanda (17h30, Petit Stade Amahoro)
14/08/2016: Rwanda vs Kenya (17h30, Petit Stade Amahoro)

Handball

10/08/2016: Rwanda vs Tanzania (10h30, Stade Amahoro)
13/08/2016: Uganda vs Rwanda (10h30, Stade Amahoro)
16/08/2016: Rwanda vs Kenya (08h00, Stade Amahoro)

Netball

10/08/2016: Rwanda vs Kenya (16h00, Stade Amahoro)
12/08/2016: Rwanda vs Tanzania (14h00, Stade Amahoro)
13/08/2016: Uganda vs Rwanda (14h00, Stade Amahoro)

Ikipe ya RDF mu mikino wa Handball yegukanye iki gikombe umwaka ushize, ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro
Ikipe ya RDF mu mikino wa Handball yegukanye iki gikombe umwaka ushize, ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro
Umwaka ushize u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere muri Football, Basketball na Handball (ikipe iri ku ifoto)
Umwaka ushize u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere muri Football, Basketball na Handball (ikipe iri ku ifoto)

Muri iyi mikino biteganyijwe ko izitabirwa n’abakinnyi bagera kuri 500, bizaba ari ubwa kabiri u Rwanda ruyakiriye nyuma ya 2009, ikazaba ikinwamo imikino itanu ari yo umupira w’amaguru, Basketball, Handball, Netball ndetse no gusiganwa ku maguru bizaba ku wa Kabiri taliki ya 10/08/2016 kuri Stade ya Kicukiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uuu!Arikobaburakubahurusoro Bakabahimikin?Ndababayegusa Rindira Muzoterakukarere Iwacu Mu bdi.Nukubavugutira.

Fribert yanditse ku itariki ya: 8-08-2016  →  Musubize

kwakira neza abashyitsi nkabanyarwanda turabisanganwe kdi culture yacu kubijyanye nuko tuzitwara muriyi imikino kuri footbal amahirwe ndayaha TANZANIE twe ndabona tuzaba aba 2 kuko APR FC yagize ihuzagurika muri uyu mwaka kdi nuwakabiri tuzawuhabwa nokuba hari ibindi bihugu byaba byarahuzaguritse mwigura ryabakinnyi keretse iyaba ari GIKUNDIRO yari gukina nibura gusa bategure neza ikipe ninkindi batazasebya igihugu cyacu cy’Urwanda tubarinyuma thx

Mupenzi Jean d’Amour yanditse ku itariki ya: 7-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka