Hifujwe ko kaminuza y’iby’amategeko ya ILPD yakwigisha no mu buryo bw’iyakure

Minisiteri y’Ubutabera iratangaza ko hagiye kurebwa uko Kaminuza yigisha iby’amategko mu Rwanda, ILPD, yanatangira kwigisha hifashishijwe iya kure (Online) kugira ngo serivisi itanga zirusheho kugera kuri benshi babyifuza.

Biyemeje gukora ubuvugizi n'ubuhuza kurusha guca imanza
Biyemeje gukora ubuvugizi n’ubuhuza kurusha guca imanza

Byatangarijwe mu birori byo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri iyo Kaminuza ku rwego rwa Diploma ikiciro cya 12, aho byagaragaye ko gutanga amasomo ya weekend na nimugoroba mu mibyizi gusa byakwaguka, bikanagera ku rwego rw’ikoranabuhanga abanyeshuri bakajya bigira aho bari.

Abarangije muri ILPD bagaragaje ko ibibaraje ishinga ari ugukemura ibibazo by’ubutabera mu Rwanda, no ku mugabane wa Afurika kuko yigwamo n’abaturutse mu bice byose by’Umugabane, cyane cyane gahunda nshya zo gukora ubuvugizi n’ubuhuza mu by’amategeko.

Urangije mu mategeko waturutse mu Gihugu cya Kenya, yavuze ko yigiye mu Rwanda ikijyanye n’ubuhuza no gukora ubuvugizi ku bakeneye kurengerwa n’itegeko, kurusha guca imanza kandi agiye kubikoresha n’iwabo.

Agira ati “Ni byiza kuba dusoje uru rugendo rutari rworoshye, iwacu muri Kenya hakenewe uburyo bwiza bwo gutanga ubutabera binyuze mu gukorera abaturage ubuvugizi, ni byo nzibandaho cyane”.

Munisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, avuga ko Kaminuza ya ILPD yashyizweho ngo abanyamategeko babone uko bakomeza gucengera ubumenyi bityo babashe gutanga ubutabera bunogeye bose, kandi ko porogaramu zihatangirwa zigaragaza ko u Rwanda rugenda rurushaho guteza imbere ubumenyi mu mpande zitandukanye.

Abarangije muri ILPD 302 bahawe impamyabumenyi
Abarangije muri ILPD 302 bahawe impamyabumenyi

Avuga ko kugeza ubu ILPD itanga ubumenyi mu minsi y’ikiruhuko (weekend) no ku mibyizi nimugoroba, ariko akifuza ko hanashyirwaho gahunda yo kwigisha mu buryo bw’iyakure kugira ngo abifuza kuminuza mu mategeko, bakomeze no koroherwa kubona iyo serivisi.

Agira ati “U Rwanda nk’Igihugu giteza imbere ikoranabuhanga, rigomba no kugera mu mategeko bityo gahunda yo kwiga nimugoroba mu mibyizi na weekend gusa ikiyongeraho na gahunda y’iyakure, byarushaho gutanga umusaruro ku bifuza kwiga no gucengera amategeko”.

Minisitiri Ugirashebuja avuga ko Minisiteri y’Ubutabera izakomeza gukurikirana imbogamizi zose zatuma iyi Kaminuza igera ku ntego zayo, mu gukemura ibibazo bishingiye ku bumenyi buke mu by’amategeko, kandi ko abarangiza muri iri shuri bakwiye kugendana n’igihe Isi irimo cy’ikoranabuhanga.

Agira ati “Turishimira ko iyi Kaminuza igeze ku rwego rwo kwakira abaturutse hirya no hino muri Afurika gukarishya ubumenyi, na bo bize ibijyanye no gukora ubuvugizi, guca imanza n’ibindi bijyanye no kunonosora amategeko”.

Minisitiri Ugirashebuja ahemba umwe mu babaye indashyikirwa
Minisitiri Ugirashebuja ahemba umwe mu babaye indashyikirwa

Abarangije amategeko icyiciro cya 12 muri ILPD ni 362 barimo Abanyarwanda 302 n’abavuye mu bihugu bitandukanye 60 baturutse mu bihugu nka Cameroun, gambia, Kenya, Uganda, na Sudani y’Amajyepfo.

Aibitabiriye ibirori barimo na Minisitiri w'Uburezi, Gaspard Twagirayezu (ibumoso)
Aibitabiriye ibirori barimo na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu (ibumoso)
Hari n'abanyamahanga baza kwiga amategeko mu Rwanda
Hari n’abanyamahanga baza kwiga amategeko mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka