Abanyarwanda barakangurirwa kwitabira isiganwa ry’amahoro rizaba kuri iki cyumweru

Minisiteri y’Umuco na Siporo irahamagarira Abaturarwanda kuzitabira igikorwa cy’Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro, rizaba kuri iki Cyumweru tariki 27/05/2012.

Iri siganwa ngarukamwaka rihuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye by’isi, ritegurwa mu rwego rwo guhuza abantu b’ingeri zose bakaganira ku mahoro; nk’uko Edouard, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) abitangaza.

Mu muhango wo kwakira inkunga ya miliyoni eshanu World Vision yateye iri rushanwa, wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 23/05/2012, Kalisa yatangaje ko bifuza ko iryo rushanwa ryakwitabirwa n’abantu benshi kugira ngo umuco w’amahoro ugere hose.

Ati: “Turifuza ko Abanyarwanda n’abahatuye baza ari benshi bakagira n’ubutumwa bageza ku bandi bagenzi babo”.

George Gitau, uyobora World Vision/Rwanda, yatangaje ko ari inshingano zabo gushyigikira ibikorwa biganisha ku mahoro, kuko ariyo shingiro ry’iterambere. Ati “ibikorwa byinshi by’iterambere nk’icyerekezo 2020 ntibyagerwaho nta mahoro, niyo mpamvu dushaka guhuza abantu bakaganira ku mahoro”.

Yongeyeho ko iri rushanwa ryatangiye mu 2005, abona rizagirira akamaro u Rwanda kuko rizagaragaramo n’abaturutse mu mahanga.

Ibihugu umunani nibyo byamaze kwemeza ko bizaryitabira, mu gihe ibindi bitatu bigitegerejwe kwemeza ko bizitabira.

Hazakorwa urugendo rwuzuye rwa kirometero 42 ruzahera kuri Stade Amahoro, n’urundi rw’igice ruzagarukira muri kilometer 21.

Kigali International Peace Marathon y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko ya “Siporo nka kimwe mu bikoresho byo kurwanya ibiyobyabwenge.”

Umuryango World Vision usanzwe ushyigikira Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bya kimuntu, watangiye mu Rwanda mu 1994. Ubinyujije mu mishinga itandukanye, umaze gufasha abantu bagera ku bihumbi 500 mu gihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka