Umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe yatangiye kunga abarwanira kuyobora ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri

Nyuma y’amezi asaga 10 mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF) harimo umwuka mubi, kuri iki cyumweru tariki 06/05/2012 abanyamuryango baganiriye n’umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Barikana Eugene mu rwego rwo gushaka umuti w’icyo kibazo.

Abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF) bari muri iki kiganiro bagaragaje intangiriro z’ikibazo. Iri shyirahamwe ririmo ibice bibiri aho Louis Rurangirwa agaragaraga mu mirimo y’ishyirahamwe ndetse hakaba na komite y’inzibacyuho iyobowe na Kayitsinga Alexandre.

Intumwa akaba n’umuyobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe, Barikana Eugene, yatangaje ko politiki y’u Rwanda igendera ku bufatanye bityo hakibazwa impamvu mu ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ikibazo kimara igihe kirekire. Yagize ati “intambara muri RAF ni imwe mu mpamvu u Rwanda ruri gusubira inyuma mu mikino ngororangingo.”

Rurangirwa Louis yatanze ikirego kwa Minisitiri w’Intebe, mu nteko ishinga amategeko ndetse no ku muvunyi.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, Kalisa Edouard yasabye RAF kwiga ku myanzuro y’ibaruramutungo (rapport d’audit) cyangwa bakazafatirwa ibihano. Kalisa kandi ati “banyamuryango ba RAF mutegure amatora meza ndetse mushyireho ibyangombwa amakipe agomba kuba yujuje”.

Nubwo hafashwe umwanzuro wo gutegura amatora meza kandi vuba hagasimburwa komite yasheshwe tariki 14/8/2012 yari iyobowe na Gerald Ntare, nta gihe cyavuzwe cyo gushyira ahagaragara imyanzuro y’ibaruramari (Audit) cyane ku mafaranga avugwa yanyerejwe hategurwa Peace Marathon 2011 yabereye i Kigali.

Rurangirwa Louis yemeza ko azava ku izima hakoreshejwe itegeko (article 31) ngo kuko imuha ububasha bwo kuyobora imyaka ine yatorewe dore ko avuga ko azemera imyanzuro izava mu nteko.

Si ubwa mbere umuyobozi mu mikino mu Rwanda akurwa ku mwanya akanangira. Uheruka ni uwahoze ayobora komite olimpike y’u Rwanda, Ignace Beraho.

Kayishema Tity Thierry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu barwanira ubuyobozi muri RAF bagombye nibura kuba bafite abakinnyi bashyigikiye, bagombye nibura kuba bafite ubushobozi bungura iyu mukino, kuko niba utagira icyo wungura abakinnyi, igihugu kikaguma gitsindwa gutya,byakabaye byiza dufashe gahunda yo kohereza abasore n’inkumi 300 haze y’u Rwanda bakitoza imikino bakarushanwa n’abahanga bohanze kuko byagaragaye ko n’iyo uri umuhanga uguma kwiruka ariko ukabura uwo musiganwa.abo bayobozi barapfa ubusa ahubwo bakeneye inkunga n’ubumenyi mubyo bakora.

Ir.NGENDABANGA Gabriel yanditse ku itariki ya: 8-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka