Breaking:Umunyarwanda Muhitira Felicien abaye uwa kabiri muri Marathon ya Athen

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, i Athen mu Bugeleki, haberaga Marathon mpuzamahanga aho Umunyarwanda Muhitira Felicien bakunda kwita Magare yaje ku mwanya wa kabiri akurikiye Umunyakenya.

Umunyakenya Komen John Kipkorir yaje ku mwanya wa mbere, aho yakoresheke amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 34, akurikirwa n’Umunyarwanda Muhitira Felicien wakoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda 43.

Marathon y’uyu mwaka yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitandatu.

Kigali Today yaganiriye na Muhitira Felicien uzwi nka Magare nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri, agira ati “Ni irushanwa nakiriye neza kuko ni irushanwa rije nyuma yo gukina shampiyona y’isi muri Qatar nkaza ku mwanya wa 22. Manager wanjye (umufasha gushaka amarushanwa) yanshakiye iri rushanwa atizeye ko ndirangiza kuko nari naniwe, ariko kandi ni ko byari bimeze”.

Yakomeje avuga ko ari irushanwa yatangiye nta cyizere, ariko amaze kubona ko hamanuka icyizere cyo gusoza cyiyongereye.

Ni Marathon ngarukamwaka, aho umukinnyi w’umugabo wayitwaye ahabwa ibihumbi umunani by’amadorari ya Amerika , naho uwa kabiri agahembwa ibihumbi bitanu by’Amadorari ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka