Umunya-Kenya Eliud Kipchoge yesheje umuhigo benshi bemezaga ko nta kiremwamuntu cyawushobora

Akoresheje isaha 1 iminota 59 n’amasegonda 40, Eliud Kipchoge abaye umuntu wa mbere ku isi ukoresheje amasaha ari munsi y’abiri.

Ni isiganwa yakoze muri iki gitondo i Vienne muri Autriche, aho yasiganwe ari kumwe n’abandi bakinnyi bakomeye ku isi 41, bagendaga basimburanwa bamukingira umuyaga bakanamufasha kumenya umuvuduko agenderaho kugira ngo asoze isiganwa akoresheje igihe kitagera ku masaha abiri.

Kuba aba bakinnyi birukankanaga na we bari bagamije kumufasha kurushaho guhangana na we kandi bakaba basimburanaga bananirwa hakaza abandi, no kuba hari abantu bamugendera hafi ku igare kugira ngo bamuhereze amacupa y’amazi mu gihe ubusanzwe umukinnyi muri marathon ari we wihereza amazi, byatumye uyu muhigo utemerwa n’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku isi n’ubwo n’ubusanzwe Eliud Kipchoge ari we ufite uyu muhigo wo gukoresha igihe gito muri marathon aho yakoresheje amasaha 2:01:39 i Berlin mu Budage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka