U Rwanda ruzakira ihuriro ry’abakinnyi bamugaye bo mu karere

Kuva tariki 12-18/01/2012, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abamugaye (NPC-Rwanda) izakira ingando zagenewe urubyiruko rw’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba yiswe “IPC Youth Camp Rwanda 2012”.

Abakinnyi bazitabira izo ngando bazaturuka mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba hiyongereyeho abazava muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Ethiopia.

Muri izo ngando zizaba zigamije kongera ubumenyi mu mikino itandukanye ikinwa n’abamugaye, hazakinwa Volleyball, Goalball ikinwa n’abatabona ndetse n’imikino ngororamubiri (athletisme).

Abasanzwe batoza imikino itandukanye y’abamugaye na bo bazaboneraho kongererwa ubumenyi kuko bazahabwa amahugurwa yo gutoza Sitting Volleyball, Goalball n’imikino ngororamubiri.

Mu rwego rwo kureba imyiteguro y’izo ngando n’imikino izahuza abantu bagera ku 144, intumwa ya Komite Mpuzamahanga y’Imikino y’Abamugaye (IPC) Carolin Rickers azagera mu Rwanda tariki 03/01/2012.

Rickers usanzwe akorera mu Budage ashinzwe iterambere ry’imikino y’abamugaye muri Komite Mpuzamahanga. Nagera i Kigali asanaganira na Minsitiri wa Siporo mu rwego rwo kureba ibimaze kugerwaho ndetse n’icyakorwa mu rwego rwo guteza imbere imikino y’abamugaye.

U Rwanda rwabonye itike yo kuzakina imikino Olympique mu rwego rw’abamugaye bakina Sitting Volleyball nyuma yo gutwara igikombe cy’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, mu mikino yebereye i Kigali mu Ugushyingo uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka