Super Manager yagizwe ‘Brand Ambassador’ wa KT Fitness Gym

Gakumba Patrick uzwi nka ‘Super Manager’, yagizwe ushinzwe kwamamaza ibikorwa ‘Brand Ambassador’ w’inyubako ikorerwamo siporo ya KT Fitness Gym, ikorera i Remera ku Gisimenti mu Mujyi wa Kigali.

Gakumba Patrick (Super Manager), yagizwe Brand Ambassador wa KT Fitness Gym
Gakumba Patrick (Super Manager), yagizwe Brand Ambassador wa KT Fitness Gym

Mu muhango wo kumuha izo nshingano wabaye ku wa Mbere tariki 22 Mata 2024, Patrick Gakumba aka Super Manager, yavuze ko yishimiye gukorana n’iyi nzu ikorerwamo siporo, ashimangira ko bazafatanya mu gushishikariza Abanyarwanda kwitabira gukora siporo.

Yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bwa KT Fitness Gym bwampisemo ngo dukorane mu kwamamaza ibikorwa by’iyi nzu, ifite ibikoresho byo gukora siporo bigezweho mu Rwanda. Ndizera ko tuzakorana neza”.

Yongeyeho ko ubunararibonye asanganywe mu kurambagiza no kugurisha abakinnyi b’umupira w’amaguru, baba Abanyarwanda cyangwa Abanyamahanga mu makipe akomeye, bwamuhishuriye ko gukora siporo ari ingenzi mu buzima bw’umuntu.

Super Manager (Uri hagati), yemeza ko gukora siporo bituma umuntu agira ubuzima bwiza
Super Manager (Uri hagati), yemeza ko gukora siporo bituma umuntu agira ubuzima bwiza

Agira ati “Ubona ko na Perezida wa Repubulika ubwe ashyigikira ibikorwa bya siporo cyane. Natwe rero tugomba gushyiraho akacu tukagora siporo kuko idufitiye akamaro mu buzima bwacu, kandi igatuma dukora imirimo yacu neza”.

Theoneste Kabahizi, washinze iyi nzu ya KT Fitness Gym, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko bahisemo Super Manager mu kwamamaza ibikorwa byabo, kuko bamuziho gushyigikira gahunda y’Igihugu yo kwitabira gukora siporo, akaba kandi ari umwe mu rubyiruko kandi ari bo bakunda cyane siporo.

Kabahizi avuga ko yahisemo gushora imari mu bikorwa bya siporo, mu rwego rwo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya indwara zitandura, ziri mu zihitana ubuzima bwa benshi muri ibi bihe.

Kabahizi Theoneste (Ibumoso), avuga ko yashoye imari muri siporo mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda guhangana n'indwara zitandura, zihitana abantu benshi
Kabahizi Theoneste (Ibumoso), avuga ko yashoye imari muri siporo mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda guhangana n’indwara zitandura, zihitana abantu benshi

Agira ati “Impamvu nagiye muri siporo ni uko nabonye ko indwara zitandura ziri mu zica abantu benshi, hanyuma mu rwego rwo kuzirwanya nahisemo gukora siporo. Ni yo mpamvu natekereje gushyiraho gym, kandi ntekereza ko Abanyarwanda benshi bazayitabira mu rwego rwo kugira ubuzima buzira umuze. Nishimira ubuyobozi bwiza bw’Igihugu bushyigikira ibikorwa bya siporo”.

Ubuyobozi bwa KT Fitness Gym buvuga buhamagararira Abanyarwanda b’ibyiciro byose, baba abato n’abakuru, abafite amikoro make ndetse n’abafite ayisumbuyeho, kubagana kugira ngo babashe gukora siporo kuko ari ingenzi mu buzima.

Buvuga kandi ko n’abafite akazi ka buri munsi bakora batabangamirwa no gukorera siporo muri KT Fitness Gym, kuko bashyiriweho amasaha abafasha, hakaba kandi hari ibikorwa remezo bibafasha gukora siporo bagahita bitunganya bagakomereza mu kazi bitabasabye gusubira mu ngo zabo.

KT Fitness ifite ibikoresho bigezweho
KT Fitness ifite ibikoresho bigezweho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka