Si byiza gukora siporo yo kwiruka wambaye agapfukamunwa - Impuguke

Impuguke mu by’ubuzima bw’imyanya y’ubuhumekero zemeza ko gukora siporo yo kwiruka wambaye agapfukamunwa atari byiza kuko muri icyo gihe umubiri ukenera umwuka mwinshi wo guhumeka, ntuboneke uhagije bikaba byagira ingaruka ku muntu.

Ibyo biravugwa mu gihe hari abantu bakora iyo siporo cyangwa abakora imirimo y’ingufu nko gusunika imizigo iremereye ku magare bagomba gukora urugendo rurerure, bavuga ko agapfukamunwa kabaheza umwuka, bakagirwa inama yo gukora ibitabashyira mu kaga, kuko agapfukamunwa ari ngombwa mu kwirinda Covid-19.

Impuguke mu bijyanye no guhangana n’indwara z’ibyorezo, Dr Menelas Nkeshimana, avuga ko muri iki gihe cya Covid-19, umuntu yagombye kumenya siporo akora itamubuza kwambara agapfukamunwa.

Ati “Icyo umuntu agomba kumenya ni umwuka mwiza ahumeka (Oxygen) afite mu maraso, bityo ntakore imirimo imusaba Oxygen iruseho kandi yambaye agapfukamunwa. Kwirukanka rero cyangwa gusunika ibintu biremereye cyane wambaye n’agapfukamunwa birumvikana ko bitatuma umuntu ahumeka neza”.

Ati “Niba rero uzi ko kwambara agapfukamunwa ugiye mu ruhame ari ngombwa, ibyiza wahitamo siporo nko kunanura ingingo (stretching), ariko gukora marato ukambaye ho ntibyakugwa neza”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu nta bwoko bw’agapfukamunwa buhari kakoreshwa gafite uko gahitisha umwuka, ku buryo kafasha abantu muri ibyo bikorwa ngo kanabarinde Covid-19.

Dr Nkeshimana avuga kandi ko no ku bantu bafite indwara z’ubuhumekero, nk’abarwara ibihaha bagomba kwitwararika mu kwambara agapfukamunwa.

Ati “Ku bafite indwara z’ubuhumekero bo ni umwihariko, nk’usanzwe arwara ibihaha uvuga ko agapfukamunwa kamubangamira, ni byiza ko abanza kujya kwa muganga. Aha bapima Oxygen afite mu maraso iyo yambaye agapfukamunwa n’iyo atakambaye kuko hari igipimo atagomba kujya munsi, bibaye ashobora gupfa”.

Ati “Akenshi ‘saturation’ ya Oxygen ntigomba kujya munsi ya 88 (ibipimo by’abaganga). Nka bariya ujya usanga bashyizwe kuri Oxygen kwa mu muganga cyangwa mu rugo, nta na rimwe wabemerera kwambara agapfukamunwa kuko n’ubusanzwe iyo baba bafite ari nke kuko ibihaha byabo biba byarangiritse”.

Ati “Umuntu nk’uwo iyo ari bujye mu ruhame yabanza kwipimisha, twasanga Oxygen ye iri munsi ya 88 yambaye agapfukamunwa, tukamubwira ko yakareka hagashakwa ikindi yakora ariko ntajye mu ruhame. Uwo muntu rero ni wa wundi iyo agiye mu ruhame hakagira umwanduza Covid-19 ahita apfa”.

Dr Nkeshimana agira inama abantu bafite ibibazo mu myanya y’ubuhumekero, yo gushaka ukundi imirimo yabo ituma bajya ahari abantu benshi yakorwa, bakaba bategereje ko icyorezo cyashira mu gihugu bakabona bakagenda kuko uburyo bwo kwirinda bakoresheje agapfukamunwa butaborohera kandi buri mu bw’ingenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo n’agapfukamunwa kambawe igihe kirekire gatera ikibazo.
Ariko tugomba kukambara. COVID ntikina

Pierrot yanditse ku itariki ya: 7-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka