Rwamagana hongeye gutegurwa Marathon yo gushaka impano mu gusiganwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwongeye gutegura isiganwa ku maguru rizaba muri Gashyantare 2017, rigahuza abakinnyi bose babyifuza

Taliki ya 19 Gashyantare 2017 mu Karere ka Rwamagana hazongera kubera isiganwa ku maguru riri mu byiciro bine bitandukanye ari byo Full Marathon (Kilometero 42), Half Marathon (Kilometero 21), Kilometero 10 ndetse na Run for Fun (Kwiruka byo kwishimisha) izakorwa n’abana ndetse n’abantu bakuru izaba ifite Kilometero 5.

Iri siganwa ribera mu karere ka Rwamgana ryitabirwa n'ingeri zose
Iri siganwa ribera mu karere ka Rwamgana ryitabirwa n’ingeri zose

Nk’uko twabitangarijwe na Kayisire Jean Claude umukozi w’Akarere ka Rwamagana uri no mu kanama gategura iri siganwa yadutangarije ko ubu imyiteguro y’iri siganwa igana ku musozo, ubu hasigaye ko abashaka kuryitabira batangira kwiyandikisha

"Kugeza ubu imyiteguro igiye kurangira, kugeza ubu turakangurira abantu babishaka ko baza kwiyandikisha ku Karere ka Rwamagana, ndetse n’abaturuka kure ntibahejwe kuko bazacumbikirwa kugira ngo batangirane isiganwa n’abatuye i Rwamagana no hafi y’aho"

"Ni igikorwa ngarukamwaka, nk’uko isiganwa ry’ubushize ryagenze neza, turizera n’iri rizagenda neza ndetse n’ibihembo twari twatanze ubushize bishobora kwiyongera"

Rizabera mu karere ka Rwamagana
Rizabera mu karere ka Rwamagana

Biteganyijwe ko abasiganwa bazahagurukira ku Kibuga cya AEE bamanuke umuhanda wa Poids lourd, bakatire muri rond point aho bita mu Byimana kuri Arrete, berekeze i Sovu na Cyaruhogo, bagere i Nkungu, nyuma bagaruke basoreze ku Kibuga cya AEE aho bazaba batangiriye.

Usibye Akarere ka Rwamagana kateguye iri siganwa, katewe inkunga n’umufatanyabikorwa witwa MSAADA nk’uko twabitangarijwe n’abashinzwe gutegura iri siganwa.

Abatsinze isiganwa ry’umwaka ushize n’ibihembo bahawe

Muri Marathon (Abagabo,Kilometero 42)

1.Habakurama Frederick,ahembwa Ibihumbi 100
2.Uwumukiza Marcel,ahembwa Ibihumbi 80
3.Kayiranga Theoneste,ahembwa Ibihumbi 60
4.Baganizi Leonidas,ahembwa Ibihumbi 40
5.Ngendahimana Jean Damascene,ahembwa Ibihumbi 20

Muri Marathon (Abagore,Kilometero 42)

1.Musengimana Pelagie ,ahembwa Ibihumbi 100
2,Nyirahabimana Genes,ahembwa Ibihumbi 80
3.Nyirakarangwa Beatrice, ahembwa Ibihumbi 60
4,Nisingizwe Nestor ,ahembwa Ibihumbi 40
5.Dusabamahoro Phionnah ,ahembwa Ibihumbi 20

Muri 1/2 Marathon (Abagabo,Kilometero 21)

1.Muhitira Felicien ,ahembwa Ibihumbi 60
2.Manirafasha Premier, ahembwa Ibihumbi 50
3.Kajuga Robert,ahembwa Ibihumbi 35
4.Ntawuyirushintege Potient, ahembwa Ibihumbi 25
5.Myasiro JMV ,ahembwa Ibihumbi 15

Muri 1/2 Marathon (Abagore,Kilometero 21)

1.Nyirarukundo Salome,ahembwa Ibihumbi 60
2.Iradukunda Solina ,ahembwa Ibihumbi 50
3.Mukandanga Clementine, ahembwa Ibihumbi 35
4.Uwiringiyimana Solange, ahembwa Ibihumbi 25
5.Bazusenga Gaudence, ahembwa Ibihumbi 20

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka