Rurangirwa Louis wayoboraga FRA ari mu buroko

Kuva tariki 05/12/2011, uwayoboraga ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (Federation Rwandaise d’Athletisme), Rurangirwa Louis, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi i Remera azira ibijyanye n’imiyoborere ye.

Ishyirahamwe yari abereye umuyobozi, n’ubwo bamwe mu bo barihuriyeho batemeraga ko ari umuyobozi waryo, ryaranzwe n’ibibazo bikomeye ndetse bikaba ari nayo ntandaro y’ifungwa rye.

Ibibazo byinshi byaranze iri shyirahamwe muri uyu mwaka byaturutse ku isiganwa ryitwa Kigali International Peace Marathon yabereye i Kigali mu kwezi kwa gatanu.

Kuva icyo gihe abayobozi b’iri shyirahamwe bashinjanyaga kunyereza amafaranga yari agenewe iryo siganwa ku maguru. Abatungwaga agatoki harimo uwari Umunyamabanga, Twajamahoro Constantin; uwari umuyobozi wa kabiri wungirije, Disi Dieudonné na Nadine Mutezinkindi wari umubitsi.

Ibi byatumye uwari umuyobozi w’iri shyirahamwe icyo gihe, Spt Gerard Ntare, yitabaza inzego za Polisi ngo zihate ibibazo abavugwagaho kunyereza ayo mafaranga ariko ntibyashimishije abakurikirana imikino mu Rwanda, bavugaga ko ntaho politike yari ikwiye kwivanga n’imikino.

Ibyo bibazo byose bimaze kuba, mu buyobozi bw’iri shyirahamwe havutsemo ibice bibiri harimo itsinda rigizwe ahanini n’uwari Umunyamabanga, Twajamahoro Constantin; uwari umuyobozi wa kabiri wungirije, Disi Dieudonne na Nadine Mutezinkindi wari umubitsi. Iri tsinda ryari rihanganye n’iry’uwari umuyobozi mukuru, Ntare Gerard na Rurangirwa Louis wari umwungirije.

Nyuma hashyizweho akanama kagamije kubunga basabwa kumvikana ariko biranga. Abanyamuryango bagize FRA basabwe gutegura amatora y’inzibacyuho, bayakora tariki ya 14 Kanama ariko ntiyagombaga kugaragaramo umuntu uwo ariwe wese wari uri muri ibyo bibazo. Abatowe by’agateganyo ntibigeze bemerwa na Ntare Gerard hamwe na Rurangirwa Louis ndetse banga no kuva ku buyobozi.

Nyuma y’igitutu kinini yaterwaga n’abakurikira imikino mu Rwanda, Gerard Ntare yatangaje ko yeguye ku mirimo ye [n’ubwo hari habaye amatora yo kumusimbura ariko ntayemere] maze Rurangirwa Louis ahita atangaza ko amusimbuye by’agateganyo.

Rurangirwa Louis yahise ategura amatora yandi ku giti cye maze aba agizwe umuyobozi w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri gutyo ariko na we hari abandi batamwemeraga bavuga ko yatowe n’abantu batazwi batagira n’amashyirahamwe babarizwamo.

Ibi byaje kutavugwaho rumwe n’impande nyinshi ndetse Minisiteri ya Sport na Komite Olympique barwanya cyane ubuyobozi bwa Rurangirwa Louis kuko bavugaga ko ayobora mu buryo butemewe n’amategeko. Rurangirwa Louis yavuze ko nyuma yo gukoresha ayo matora, yahise abimenyesha ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi (IAAF), ku buryo ngo nihanagira umwivangira muri gahunda, u Rwanda rushobora gufatirwa ibihano na IAAF.

Kubera kutishimira ubuyobozi bwa Rurangirwa Louis, Minisiteri ya Sport yahise ifunga ibiro bya Rurangirwa Louis kugira ngo adakomeza kuyobora. Nk’uko twabitangarijwe na Emmanuel Bugingo, ushinzwe imikino muri Minisiteri ya Sport, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko Minisiteri yashatse ingufuri nshya iyifungisha ibiro bya Rurangirwa.

Ubwo Rurangirwa yari aje mu biro bye nk’uko bisanzwe, ngo yasanzeho indi ngufuri ahita ayimena maze arinjira. Minisiteri ikibimenya yahise yitabaza Polisi maze Rurangirwa Louis ahita atabwa muri yombi ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi i Remera. Twagerageje uburyo twavugana na nyirubwite Rurangirwa ariko ntibyadukundira.

Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe na Komite Olympique, umuyobozi wayo, Dr Colonel Charles Rudakubana, yahakanye amakuru avuga ko Komite Olympique yagize uruhare mu ifungwa rya Rurangirwa Louis. Yavuze ko nk’abareberera imikino mu Rwanda, bifuzaga kugaragariza itangazamakuru uko ikibazo cya FRA giteye ndetse n’ingamba bagomba gufata kugira ngo ibibazo nk’ibi bitazongera kubaho.

Rudakubana yavuze ko ibibazo bitari muri FRA gusa kuko ngo no yandi mashyirahamwe y’imikino birimo uretse ko bitararenga inkombe. Yadutangarije ko bagiye gushyira imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko kugira ngo ibintu byose bijye bikorwa mu mucyo.

Yagize ati “Turashaka ko amategeko yubahirizwa, buri shyirahamwe rikayagenderaho hakamenyekana uburyo amatora akorwa n’uko abayobozi basimburana kandi hakanajyaho ibyo ushaka kuyobora ishyirahamwe runaka agomba kuba yujuje. Nta mpamvu yo kugirango wumve uyu munsi kanaka yagiye mu buyobozi utazi uko abugiyeho”.

Iri fungwa rya Rurangirwa Louis ryabaye arimo gutegura ikiganiro n’abanyamakuru cyagombaga kuba tariki 07/12/2011 kugira ngo asobanure gahunda ishyirahamwe rifite ndetse n’ibyo yari amaze kugeraho ariko Minisiteri ya Sport iramubuza nk’uko twabitangarijwe muri icyo kiganiro cyateguwe na Comite Olympique.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka