Police ni yo yihariye imidali muri shampiyona yo gusiganwa ku maguru

Kuri iki Cyumweru kuri Stade Amahoro hasojwe shampiyona y’imikino ngororamubiri (Athletisme), shampiyona yari yitabiriwe n’abakinnyi 530 baturutse mu makipe 13.

Iyi shampiyona yatangiye ku wa Gatandatu aho harushanwaga abakiri bato,bakaba barasiganwe muri metero 100,200,400,800,1500,3000,5000 ndetse na 10.000, ndetse no mu byiciro bindi birimo gusimbuka, gutera umuhunda ndetse no gusiganwa bahererekanya agate.

Ikipe ya Police ni yo yihariye imidali
Ikipe ya Police ni yo yihariye imidali

Mu gusoza iyi shampiyona kuri iki cyumweru, harushanijwe mu byiciro by’abakuru aho muri rusange abakinnyi b’ikipe ya Police Athletics Club ari bo begukanye imidari myinshi, irimo 14 ya zahabu.

Shampiyona y'imikino ngororamubiri yasorejwe kuri Stade Amahoro
Shampiyona y’imikino ngororamubiri yasorejwe kuri Stade Amahoro

Uko abakinnyi barushanijwe mu byiciro bitandukanye

Metero 100/Abagabo

1.Nsengiyumva Justin (Police) 11"29
2.Karangwa Fred (Police) 11"65
3.Mushimiyimana Pascal (Rutsiro) 11"69

Metero 100/Abagore

Nyiraneza Joselyne Police 13"68

2.Mukashyaka Placidie MCAC 13"93

3.Uwiringiyimana Noella Nyamasheke 13"94

Metero 10.000/Abagore

1.Mukasakindi Claudette APR 37’33"16

2.Nyirantezimana Juliette APR 39’14"91

3.Musabyimana Agnes MCAC 39’49"95

Metero 1500/Abagore

1.Iribagiza Honorine Sina Gerard 4’28"15

2.Ishimwe Alice APR 4’51"94

3.Mukasakindi Claudette APR 4’55"58

Metero 1500/Abagabo

1.Uwimana Felix Sina Gerard 3’57"22

2.Nkundumuremyi Celestin APR 3’58"96

3.Niyibizi Emmanuel VJN 4’ 00" 68

Gutera umuhunda/Abagore

1.Tuyizere Angelique Nyamasheke :7m 67cm

2.Mugwaneza Charlotte :APR 7m 28cm

3.Dusingizimana Delphine :Police 5m 70cm

Metero 10000/Abagabo

1.Kajuga Robert MCAC 29’ 58" 08

2. Nsabimana J. Claude APR 30’ 11" 09

3.Sebahire Eric APR 30’ 26" 15

Metero 200/Abagabo

1.Nsengiyumva Justin Police 22"17

2.Mushimiyimana Pascal Rutsiro 22"83

3.Mayugi Patrick VJN 23"09

Metero 400/Abagore

1.Iribagiza Honorine Sina Gerard 55"80

2.Nyirabizeyimana Diane Police 57" 56

3.Uwiringiyimana Solange Sina Gerard 1’ 04" 35

Metero 5000/Abagabo

1.Nimubona Yves APR 14’ 13" 09

2.Mutabazi Emmanuel Police 14’ 39" 23

3.Nizeyimana Slyain APR 14’ 55" 23

Metero 5000/Abagore

1.Yankurije Marthe APR 16’ 42" 46

2.Ibishatse Angelique MCAC 18’ 22" 51

3.Mukarugwiza Jeanette Nyamasheke 20’ 08" 41

Metero 800/Abagabo

1.Abayisenga Elyse Police 1’ 54" 78

2.Safari Emmanuel Police 1’ 56" 53

3.Ntigirinzigo Paul APR 1’ 57" 53

Metero 800/Abagore

1.Iribagiza Honorine Sina Gerard 2’ 09" 44

2.Nyirabizeyimana Diane Police 2’ 16" 05

3.Ishimwe Alice APR 2’ 28" 66

Guhana agati (Relay)/ Abagabo 100m*4

1.Vision Jeunesse Nouvelle 46’’34

2.Police A 46’’ 72

3.NAS 58’’ 44

Uko amakipe yegukanye imidali:

1.Police 29: Zabahu 14, 11 Feza, Umuringa 4
2.APR 20: Zahabu 5, feza 9, umuringa 6
3.Sina Gerard 11: Zahabu 4 , Umuringa 7
4.Nyamasheke 9: Zahabu 3, Feza 2, Umuringa 4
5.Vision Jeunesse Nouvelle : Zahabu 4, Feza 3, Umuringa 2
6. Mountain Classic 5: Zahabu 1, Feza 3, Umuringa 1
7. New Athletics Stars : Umuringa 4
8.Rutsiro 3: Feza 2, Umuringa 1
9.Kamonyi: Feza 2
10.Rwamagana 0
11.Nyaruguru 0
12. UR 0
13. Kavumu 0

Nk’uko Umunyamabanga mukuru w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru "RAF" Olivier Umutangana yabitangaje, iri siganwa zimwe mu ntego ryari rifite harimo no gushaka ibihe (Minimas) byo kwitabira Shampiyona y’Isi izabera mu gihugu cya Kenya mu kwezi kwa 8.

Nyuma y’isiganwa, nta mukinnyi n’umwe wabashije kubona ibyo bihe bisabwa, haba mu bakuru ndetse no mu batarengeje imyaka 20, bakaba batangaje ko bagiye gushakirwa amarushanwa yandi kugira ngo bazabone ibyo bihe.

Andi mafoto yaranze shampiyona mu mikino ngororamubiri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabanza gushimira abo mwikipe yacu kwa sina gerard ndetse nandimakipe anyuranye yabashije kwitabira isiganwa ryamaguru kuri stade amahoro mukomereze aho ntakuntu mutagize congrutilation

twizeyimana jean pierre yanditse ku itariki ya: 26-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka