Perezida Kagame na Madamu bitabiriye siporo rusange (Amafoto)

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2022, bifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri siporo rusange ya Car Free Day.

Amafoto na videwo byashyizwe ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza ko Perezida Kagame yitabiriye iyi siporo, hamwe n’abandi bayobozi barimo Misitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa, na Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

Harimo kandi itsinda ry’abahanzi bakomoka muri Kenya Sauti Sol, bari mu Rwanda nyuma yo kwitabira ibirori byo Kwita izina abana b’ingagi 20, ku wa 2 Nzeri.

Abakoreye iyi siporo kuri site ya ULK ku Gisozi, mu Karere ka Gasabo bapimwe zimwe mu ndwara zitandura ku bufanye na RBC.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016, igamije gushishikariza abaturarwanda umuco wo gukora siporo, kwirinda indwara zitandukanye, aho bahabwa inama, bakanapimwa izo ndwara ku buntu.

Iyi siporo isigaye ikorwa kabiri mu kwezi, ndetse kugeza ubu isigaye ikorwa no mu zindi ntara z’Igihugu.

Iyi siporo kandi igamije gufasha mu kugabanya ihumanywa ry’umwuka abantu bahumeka, binyuze mu gukumira imodoka na moto mu mihanda abakora siporo bifashisha.

Amafoto: Village Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka