Nyirarukundo Salome yigaranzuye Abanyakenyakazi yegukana Kigali Peace Marathon

Mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ryaberaga mu Rwanda, Umunyarwandakazi Nyirarukundo Salome yegukanye umwanya wa mbere mu gice cya Marathon

Nyuma y’igihe kinini abakinnyi bakomoka muri Kenya biharira iri siganwa, kuri iki Cyumweru Nyirarukundo Salome wari wabaye uwa kabiri umwaka ushize yaje ku mwanya wa mbere mu gice cya Marathon kireshya na Kilometero 21, akoresheje isaha 1, iminota 15 n’amasegonda 28.

Iri siganwa ryaberaga mu Rwanda ku nshuro ya 13, ryitabiriwe n’abantu 5876, barimo 3050 birutse byo kwishimisha (run for Peace), 874 birutse Marathon yuzuye na 1952 birutse igice cya Marathon

Madamu Jeannette Kagame ahemba umukinnyi wa mbere muri Marathon
Madamu Jeannette Kagame ahemba umukinnyi wa mbere muri Marathon
Minisitiri w'umuco na Siporo Uwacu Julienne atanga igihembo ku mukobwa wasize abandi muri Marathon
Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne atanga igihembo ku mukobwa wasize abandi muri Marathon

Uwabaye uwa mbere muri Marathon yuzuye yahembwe Milioni 2Frws, uwa kabiri 1,600,00Frws, uwa gatatu 1,400,000Frws mu bagabo no mu bagore, naho mu gice cya Marathon uwa mbere ahembwa 1,000,000Frws, uwa kabiri 700,000Frws, uwa gatatu 500,000Frws.

Irushanwa ryasorezwaga kuri Stade Amahoro
Irushanwa ryasorezwaga kuri Stade Amahoro
Intsinzi ya Nyirarukundo Salome yatumye haririmbwa indirimbo y'igihugu y'u Rwanda
Intsinzi ya Nyirarukundo Salome yatumye haririmbwa indirimbo y’igihugu y’u Rwanda

Isiganwa ryanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse na Madame wa Perezida wa Kenya

Mu isiganwa ry’uyu munsi, Madame wa Perezida wa Republika y’u Rwanda na Madame wa Perezida wa Kenya bifatanyije n’abandi muri iri siganwa, aho bakoze Kilometero 9.6 mu gihe byari biteganyijwe ko baza gukora Kilometero 7.

Abagiye bitwara neza muri buri cyiciro

Abagabo
Half Marathon (21kms)

1. Kipoech Batille Bartile Kiptoo 1h04’25"
2. Mutal Ezecheil Kimeli 1h05’38"
3. Hakizimana John 1h05’48"
4. Bowen Josphat Kipchirchir 1h05’59"
5. Niyonsaba Ferdinand 1h06’01"
6. Kemei Moses Kipnaetich 1h06’05"

Full Marathon (42kms)

1. Chumba Gilbert Kipleting (Kenya) 2h19’49"
2. Kiyeng Edwin Kemboi 2h19’57"
3. Tallam James 2h20’00"
4. Tarus David Kiptui 2h20’04"
5. Elkana Kibet Yego 2h21’46"
6. Kiptoo Mathew 2h21’59"

Abagore

Half Marathon (21kms)

1. Nyirarukundo Salome 1h15’28"
2. Sheilla Chesang 1h20’24"
3. Musakakindi Claudette 1h20’36"
4. Yankurije Martha 1h21’09"
5. Kiprop Lilian Jeoksgei 1h23’27"
6. Eleman Ziporar Narunyang 1h32’33"

Full Marathon (42kms)

1. Rutto Beatrice Jepkorir 2h46’38’’
2. Bundotich Pamela Chepkoech 2h47’21"
3. Sarah Jerop Legat 2h47’24"
4. Too Fridah Jepkite Lodep 2h51’26"
5. Sylvia Jemeli 2h51’46"
6. Chebert Tenyan 2h52’52"

Andi mafoto

Nyirarukundo Salome wa kabiri ibumoso ahatana n'abandi
Nyirarukundo Salome wa kabiri ibumoso ahatana n’abandi
N'abakuze ntibatanzwe ...
N’abakuze ntibatanzwe ...
Anitha Pendo n'ubwo yiteguraga kwibaruka, yari yaje muri iri siganwa aho yagaragaye mu cyiciro cya Run for Peace
Anitha Pendo n’ubwo yiteguraga kwibaruka, yari yaje muri iri siganwa aho yagaragaye mu cyiciro cya Run for Peace
Kuri Stade Amahoro, mu kibuga hagati hakorerwaga n'indi mikino y'abana
Kuri Stade Amahoro, mu kibuga hagati hakorerwaga n’indi mikino y’abana

Andi mafoto menshi wareba HANO

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka