Nyina w’abana babiri agiye guhagararira igihugu ku rwego rw’Isi

Musabyimana Agnès umubyeyi w’imyaka 29, nyuma y’inzira ndende yanyuzemo yitoza gusiganwa ku maguru, inzozi ze zibaye impamo aho amaze gutsindira itiye yo guhagararira u Rwanda mu marushanwa y’isi azabera muri Denmark muri Werurwe 2019.

Musabyimana Agnes mu myitozo
Musabyimana Agnes mu myitozo

Musabyimana upima ibiro 47 yiruka ibirometero 10. Ni nyina w’abana babiri akaba atuye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.

Ubwo yaganiraga na Kigali Today, yavuze ko mu buzima yabayeho bw’ubupfubyi. Yatangiye kwibona mu mpano yo gusiganwa akiri umwana, aho yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Avuga ko amafaranga yamufashije kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye yayakuraga mu marushanwa yo kwiruka.

Agira ati “Natangiye uwo mukino niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, kubera ko nari imfubyi nakomeje kwitunga nguramo amatungo magufi nk’ihene n’intama nkagura n’amasambuma ku ruhande, ngahinga bikabasha kumfasha kwiga nkabasha kubikurikirana kuko nigaga amashuri abanza ntaha.

Musabyimana Agnes ngo yifuza kubona amahirwe akitoreza mu bihugu byateye imbere
Musabyimana Agnes ngo yifuza kubona amahirwe akitoreza mu bihugu byateye imbere

Avuga ko mu mashuri yisumbuye yakomeje uwo mu kino ndetse akitabira n’amarushanwa, aho ngo yajyaga mu marushanwa nka "20 Kilometre de Kigali", "Peace Marathon" na "Cross country", aho mu mwaka ngo yabonaga hejuru y’ibihumbi 500Frw.

Avuga ko akimara kurangiza amashuri yisumbuye, ngo kubera ubuzima bw’ubupfubyi yahisemo gushaka umugabo amara imyaka irindwi atirabira amarushanwa, aho yabyaye abana babiri b’abakobwa.

Ngo akimara kubona ko abana bamaze kuba bakuru, abitewemo inkunga n’umugabo we, yagarutse muri uwo mukino by’umwuga abona n’itike yo guzahagararira igihugu muri batandatu bazahagararira u Rwanda muri Danemark aho yiteguye guhagararira igihugu neza.

Ati “Naratinyutse njya gukora amarushanwa aho bashakaga abagore batandatu bazahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga azabera muri Danemark muri Werurwe 2019.”

Akomeza agira ati “Nkomeje gukora imyitozo nshyizemo imbaraga, icyo nzi cyo nzitanga nitware neza muri ayo marushanwa, abashinzwe imikino baramutse badufashije bakaduteramo inkunga nabasha kugera kure, ibirometero 10 ndabyizeye nzahatana kandi nzazana intsinzi.

Ngo abandi bagore bamuvugiriza induru iyo bamubonye yiruka

Musabyimana arakangurira abagore gutinyuka bakagaragaza impano yabo, birinda kwisuzugura ngo ni imirimo igenewe abagabo.

Ati “Abagore bagenzi banjye iyo bambonye baranseka bati uriya mugore ari mu biki yagiye yicara akarya amafaranga ya Afande! Dore ko umugabo wanjye ari umusirikare, nkababwira nti ibi nkora birantunze kandi siporo ni ingenzi mu buzima bw’umuntu”.

Avuga kandi ko aramutse abonye amikoro yajya gukorera imyitozo mu bihugu byateye imbere muri uwo mukino, akarushaho kuzamura urwego rwe.

Mu kwezi kwa Werurwe 2019, nibwo Musabyimana azurira indege yerekeza muri Danemark muri ‘Championat du monde de Cross Country’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka