Nkezabo Jean Damascene yatorewe kuyobora ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), kuri iki cyumweru tariki 13/05/2012, ryabonye ubuyobozi bushya nyuma y’amezi asaga 10 riyoborwa by’agateganyo.

Prezida yabaye Nkezabo Jean Damascene, visi prezida wa mbere yabaye Bahizi Emmanuel, umunyamabanga ni Rukundo Johnson, umubitsi ni Niyintunze Jean Paul naho abajyanama ni Kayiganwa Albert na Mutuyeyezu Theophile. Iyi komite izamara igihe cy’imyaka ine. Nta muntu wigeze wiyamamariza kuba visi perezida wa 2.

Hari hashize icyumweru intumwa ya minisitiri w’intebe, Barikana Eugene, asabye ibice byari bigize iri shyirahamwe kwiyunga bagasenyera umugozi umwe ndetse no kwihutisha amatora.

Nkezabo Jean Damascene yavuze ko badakeneye amagambo ahubwo ibikorwa kandi ngo nibura mu byumweru bibiri bagiye gushyiraho amategeko agenga ishyirahamwe n’amakipe.Yijeje ubufatanye bwa komite yatowe ati “tugiye guhesha agaciro imikino ngororamubiri, gushaka ubwishingizi bw’abakinnyi no gufasha amakipe kugira ubushobozi”.

Kayitsinga Alexandre wari uyoboye iri shyirahamwe by’agateganyo yasabye abanyamuryango kwakira uko aya matora yagenze asaba abafite ubushobozi kwiyamamamriza umwanya wa visi prezida wa kabiri. Yagize icyo asaba abatowe ati “kugira ngo muzagere kubyo mwiyemeje murasabwa gukorana neza na komite olimpiki ndetse mugashyira mu bikorwa imirongo ngenderwaho ya minisiteri y’imikino.”

Muri aya matora Rurangirwa Louis wakomeje kuvuga ko ari visi prezida ntiyayitabiriye. Iyi komite yatowe ije isimbura iyasheshwe tariki 14/06/2011 yari iyobowe na Ntare Gerald.

Rukundo Johnson niwe wari umunyambanga muri komite y’agateganyo yari iyobowe na Kayitsinga yoneye gutorwa naho uwatorewe kuba prezida yari muri komite yahagaritswe ya Ntare Gerald.

Umwanya wa visi prezida wa kabiri uzatorwa tariki 26/05/2012 mu gihe tariki 27/05/2012 ari bwo hateganyijwe gutangira irushanwa rya marathon y’amahoro i Kigali.

Nkezabo Jean Damascene w’imyaka 57, yayoboye RAF mu 2003 kugeza 2005. Avuga ko yatangije amwe mu marusham]nwa akomeye nka Cross Country, Peace Marathon ndetse na 20 km de Kigali. Yashinze kandi ikipe y’ingoramubiri mu 1995 NAS (New athletics stars).

Thierry Tity Kayishema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka