Nimubona Yves yegukanye Huye Half Marathon 2022 (AMAFOTO)
Irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Huye irya 2022 mu cyiciro cy’ababigize umwuga ryegukanywe na Nimubona Yves mu bagabo mu gihe Musabyeyezu Adeline yaryegukanye mu bagore
Uyu mugabo usanzwe akinira ikipe ya APR Athletics Club wanikiye abo bari bahanganye bose dore ko inshuro ebyi zazengurutswe imihanda y’umujyi wa Huye igihe kinini yakimaze ari imbere wenyine.
Ibirometero 21,098 KM byasiganywe kugira ngo abirangize Nimubona Yves wabaye uwa mbere yakoresheje isaha imwe n’iminota ine n’amasegonda 45" n’iby’ijana 62.
Ku mwanya wa kabiri yakurikiwe na Mutabazi Emmanuel w’ikipe ya Police Athletics wakoresheje isaha imwe n’iminota itandatu n’amasegonda 15 n’ibyijana 62 mu gihe ku mwanya wa gatatu haje Rubayiza Siradji wa Nyaruguru Athletics wakoresheje isaha imwe n’iminota irindwi amasegonda atandatu n’ibyijana 91.
Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori babigize umwuga Musabyeyezu Adeline ukinira ikipe ya APR Athletics mu bagore ni we wabaye uwa mbere akoresheje isaha imwe n’iminota 17 n’amasegonda 39 n’ibyijana 66.
Ku mwanya wa kabiri yakurikiwe na Yankurije Marthe wari wabaye uwa mbere mu 2019, wakoreshe isaha imwe n’iminota 19 n’amasegonda 59 n’ibyijana 56 mu gihe Manizabayo Emelyne ukinira ikipe ya Sina Gerard ariwe wabaye uwa gatatu akoresheje isaha imwe n’iminota 23 n’amasegonda atandatu n’ibyijana 23.
Isiganwa ry’uyu mwaka kandi ryari rifite umwihariko kuba ryaritabiriwe n’abatarabigize umwuga nabo harimo abahembwe ariko by’akarusho hakaba hanahembwe abatarabigize umwuga ariko bakomoka mu karere ka Huye.
Huye Half Marathon 2022 yabanjirijwe n’ibindi bikorwa by’imikino aho mu bahungu muri Volleyball ishuri rya G.S.O.B Indatwa n’Inkesha ari ryo ryatwaye igikombe mu bakobwa gitwarwa na IPRC Huye mu gihe muri Basketball mu bahungu Igihozo ari yo yegukanye igikombe mu bakobwa IPRC Huye ikacyegukana n’ubundi.
Huye Half Marathon yuyu mwaka muri rusange yitabiriwe n’abantu ibihumbi 3000 barimo abagore 1000 n’abagabo 2000 abahembwe bose bakaba bagiye bahabwa imidali cyangwa ibikombe biherekejwe n’amafaranga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|