Muvunyi Hermas yegukanye umudari wa zahabu mu mikino y’isi irimo kubera mu Bufaransa

Umunyarwanda Muvunyi Hermas Cliff, usiganwa ku maguru mu rwego rw’abafite ubumuga muri meteto 400 na metero 800, kuri uyu wa mbere tariki 22/7/2013, yeguanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’isi (World Championship) arimo kubera i Lyon mu Bufaransa.

Muvunyi wari umaze iminsi yitoreza mu Bufaransa, intego ye yo kweguka umudari yari yariyemeje yayigezeho ubwo yasigaga abo bari bahanganye bose, akarangiza intera ya metero 800 basiganwaga ariwe uri ku isonga.

Muvunyi wihuse cyane kurusha ikindi gihe icyo aricyo cyose mu marushanwa yitabiriye mu buzima bwe, yarangije metero 800 akoresheje umunota umwe, amasegonda 54 n’ibice bitandatu.

Muvunyi wa mbere muri Afurika mu gusiganwa metero 800, yakurikiwe na Samir Nouioua w’umunya-Algeria wakoresheje umunota umwe, amasegonda 55 n’ibice 43 naho umunya-Bresil Alex Pires yegukana umwanya wa gatatu akoresheje umunota umwe, amasegonda 56 n’ibice 45.

Muvunyi azakomeza gusiganwa kuri uyu wa kane tariki 25/7/2013, ubwo azaba asiganwa muri metero 400.

Muvunyi Hermas yanikiye abandi muri metero 800 ahabwa umudari wa zahabu.
Muvunyi Hermas yanikiye abandi muri metero 800 ahabwa umudari wa zahabu.

Muvunyi w’imyaka 24 azaba ahanganye n’ibihangange birimo umunya-Australia Gunther Matzinger wegukanye umudari wa zahabu mu mikino Paralympique iheruka kubera i London, aho Muvunyi yari yabaye uwa gatatu ariko akaza kwamburwa amanota kuko yakoze ikosa mu gusiganwa.

Azaba ahanganye kandi na Souza Emicarlo wo muri Brazil, Calderon Ettiam wo muri Cuba, Gobbi Samuele wo mu Butaliyani, David Bascoe na Shane Hudson bo muri Jamaica, Ashida Hajimu wo mu Buyapani, Aldosai Mazin wo muri Arabia Saoudite, Tshepo Bhebe w’umunya Afurika y’Epfo, Dena Pathiran wo muri Sri Lankana na Briceno wo muri Venezuela.

Mu gihe Muvunyi Hermas akomeje amarushanwa yo gushaka undi mudari wa zahabu, mugenzi we bajyanye Theoneste Nsengimana wagombaga gusiganwa muri metero 1500, yamaze gukurwa mu marushanwa, kuko abateguye amarushanwa basanze imiterere y’ubumuga afite ari nta bandi bahuje nawe ku buryo barushanwa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka