Muvunyi Hermas yakuye imidali ibiri ya Zahabu i Tunis

Muvunyi Hermas, usiganwa ku maguru mu rwego rw’abamugaye, yongeye kwigaragaza ubwo yegukanaga imidali ibiri ya Zahabu mu irushanwa ryabereye i Tunis muri Tuniziya, Nyuma yo kwegukana umudali wa zahabu mu mikino Nyafurika wanamuhesheje itike yo kuzajya mu mikino Paralympique ya Londres.

Muri iyo mikino yari yitabiriwe n’abakinnyi barenga 500 baturutse mu bihugu birenga 40, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’abakinnyi babiri, Hermas Muvunyi na Theoneste Nsengimana.

Umutoza wabo Eric Karasira, atangaza ko Muvunyi yagiye muri iyi mikino mu rwego rw’imyitozo kuko, mu gihe abandi bahataniraga itike yo kuzajya mu mikino ya Londres, we yayiboneye mu mikino Nyafuruka yabereye i Maputo muri Mozambique umwaka ushize.

N’ubwo kuri we byari imyitozo, Muvunyi yagezeyo maze yitwara neza, ahavana imidali ibiri ya zahabu yakuye mu gusiganwa muri metero 400 na metero 800 asanzwe asiganwamo.

Muvunyi avuga ko n’ubwo yatahukanye imidali ya zahabu, ngo yasubiye inyuma ho gato akurikije uko yari yitwaye mu mukino Nyafurika ya Maputo, ariko yizeza ko bagiye gukaza imyitozo kugira ngo azitware neza i Londres.

Mugenzi we Theoneste Nsengimana, we bari bajyanye yatahukanye umudali wa Bronze ntiyabasha kubona itike yo kuzerekeza muri ayo marushanwa azabera i Londres, azatangira tariki 27/072012.

Umutoza Karasira, yakomeje avuga ko Nsengimana agifite amahirwe yo kuzabona iyo tike, kuko barimo kumushakira andi marushanwa azajyamo kugira ngo akomeze kugerageza amahirwe ye.

Nsengimana uvuga ko afite inzozi zo kuzajyana na Muvunyi i Londres, atangaza ko agiye gukora imyitozo myinsi kugira ngo akomeze gushaka iyo tike.

Kugeza ubu, mu rwego rw’imikino y’abamugaye, u Rwanda rumaze kubona amatike atatu. Hari ifitwe n’ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball, ifitwe na Muvunyi Hermas usiganwa ku maguru n’ifitwe na Theogene Hakizimana uterura ibiremereye.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka