Muvunyi Hermas asigaranye inzozi zo kuzegukana umudari mu mikino Olympique

Muvunyi Hermas Cliff uherutse kwegukana umudari wa zahabu muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku maguru (Athlétisme) yabereye i Lyon mu Bufaransa mu cyumweru gishize, avuga ko amaze kugera kuri byinshi yifuzaga mu buzima bwe, gusa yumva asigaje kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Olympique.

Mu kiganiro twagiranye nyuma yo kwegukana umudari wa zahabu i Lyon, Muvunyi wari wasazwe n’ibyishimo yatubwiye ko byabanje kumugora kubyumva neza kuko ngo mbere y’uko ajya mu irushanwa ntabwo yari azi ko yaba uwa mbere.

Yagize ati “Njya mu irushanwa nashakaga kwitwara neza ariko sinari nzi ko nasiga abo twari duhanganye bose. Maze kuba uwa mbere byarandenze ku buryo namaze umwanya munini ntabyiyumvisha, ndetse kubera ibyishimo birenze no kurya byabanje kunanira”.

Ubwo Muvunyi yasigaga abandi akegukanaga umudari wa zahabu i Lyon.
Ubwo Muvunyi yasigaga abandi akegukanaga umudari wa zahabu i Lyon.

Uwo mudari Muvunyi w’imyaka 24 yawubonye mu gusiganwa metero 800 mu rwego rw’abafite ubumuga, akaba yarazirangije akoresheje umunota umwe, amasegonda 54 n’ibice bitandatu.

Yakurikiwe na Samir Nouioua w’umunya Algeria wakoresheje umunota umwe, amasegonda 55 n’ibice 43 naho umunya Bresil Alex Pires yegukana umwanya wa gatatu akoresheje umunota umwe, amasegonda 56 n’ibice 45.

Muvunyi avuga ko kwegukana umudari wa zahabu muri shampiyona y’isi bitazatuma yirara, ahubwo ngo ashaka gukora cyane ngo agere ku nzozi yumva asigaje.

Ati “Mu by’ukuri, inzozi zanjye ndimo kuzigeraho ku buryo bwihuze kurenza uko nabitekerezaga mbere, ariko ntabwo nzirara ndabizi. Ngomba gukora cyane kuko ndumva nsigaje kugera kintu kimwe gikomeye: kwegukana umudari mu mikino Olympique”.

Inzozi za Muvunyi zo kwegukana umudari mu mikino Olympique habuzeho gato ngo azigereho umwaka ushize ubwo yitabiraga imikino yebereye i Londres. Mu guhatanira kwegukana umwanya wa gatatu, Muvunyi yakoreye ikosa ku mukinnyi w’umunya Kenya bituma yamburwa amanota, amahirwe yo kubona umudari ahita ayabura.

Muvunyi uzagera i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 29/07/2013 saa moya na 20 z’umugoroba, avuga ko agarutse gukomeza gukora imyitozo yitegura imikino izahuza ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, ndetse ngo nanahabwa ubushobozi akazasubira kwitoreza ku mugabane w’Uburayi.

Muvunyi yatangiye kubakira izina atwara umudari mu mikino nyafurika muri Mozambique.
Muvunyi yatangiye kubakira izina atwara umudari mu mikino nyafurika muri Mozambique.

Muvunyi Hermas ufite ubumuga bw’ukuboko, yatangiye kumenyekana muri 2007 ubwo yafashaga imyitozo abandi bakinnyi bari bagiye kujya gusiganwa mu mikino Olympique yo mu Bushinwa ya 2008.

Nyuma muri 2011, nibwo yitabiriye imikino nyafurika ya Mozambique ari nayo ikomeye yari yitabiriye mu buzimwa bwe, maze yegukana umudari wa zahabu muri metero 400 ndetse yegukana umwanya wa kabiri muri metro 800.

Muri 2012, mbere y’uko yerekeza mu mikino Olympique ya Londres, Muvunyi yegukanye umudari wa zahabu mu mikino ya Afurika yabereye i Tunis muri Tuniziya.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MUVUNYI tubanje kumushimira ishema ahasheje u RDA tumusaba ko umudari abonye ugomba kumubera motivation agakora cyaneee kugirango agere kuri byinshi Imana izamufasha .Amen

MUSHIMIYIMANA Hyacinthe yanditse ku itariki ya: 30-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka