Musanze: ‘Car free day’ yitabiriwe n’abiganjemo abakuze bitungura ubuyobozi
Muri gahunda ngarukakwezi ya ‛car free day’ ihoraho ya siporo rusange iba buri wa gatandatu w’icyumweru cya mbere n’uwa gatandatu w’icyumweru cya gatatu cy’ukwezi mu Karere ka Musanze, iyo ku itariki ya 07 Ukuboza 2019 yatunguye benshi aho umubare munini w’abayitabiriye wari ugizwe n’abasaza n’abakecuru.
Iyo siporo yitabiriwe n’abakozi banyuranye b’Intara y’Amajyaruguru n’abakozi b’Akarere ka Musanze, hakorwa urugendo aho bazengurutse ibice byose bigize Umujyi wa Musanze biruka n’amaguru.
Ni siporo yari iryoheye amaso irimo n’udushya twinshi kubona umukecuru yiruka yambaye ingutiya abana be bamukikije, no kubona umusaza w’imyaka 70 na 80 muri marato akoresha imbaraga zidasanzwe.
Ni urugendo rwakozwe aho abitabiriye siporo, bahagurukiye mu mujyi wa Musanze imbere y’isoko rikuru rya GOICO, ari naho basoreje urwo rugendo banahakorera imyitozo ngororamubiri.
Ni siporo yashimishije benshi aho abasaza cyangwa abakecuru batigeze baruhuka kugeza ku musozo w’igihe cyateguwe bakora n’imyitozo ngororamubiri mu muhanda hagari.
Bamwe mubasaza n’abakecuru baganiriye na Kigali Today nyuma ya siporo, bavuga ko kwitabira siporo bamaze kumenya ko ari kimwe mu byabarinda indwara zinyuranye zo mu zabukuru.
Umwe mu bakecuru bitabiriye siporo ati “Maze iminsi ntaka bya rubagimpande, abana bakambwira ko umuti w’ibyo birwara ari siporo, none nazanye na bo kandi ntibigeze biruka ngo bansige. Ubu natangiye urugendo rw’ubuzima, umuti w’indwara zinyuranye mfite namaze kuwubona”.
Umusaza ati “Twari twarahombye byinshi. Abana bazaga muri siporo bakansiga mu buriri ariko ntibizongera. Ubu ndumva mpumeka neza kuruta uko nsanzwe. Ndagaruka mu busore da”!
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine witabiriye iyo siporo wari kumwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, yatunguwe n’ubwinshi bw’abantu biganjemo igitsina gore, cyane cyane ashimishwa n’uburyo abakecuru n’abasaza bagaragaye muri iyo siporo.
Yavuze ko ari byiza kuba baramaze kumenya agaciro ka siporo ku buzima bwabo.
Ati “Ndabashimiye mwese abitabiriye iyi siporo. Ariko by’umwihariko nishimiye umubare munini w’abakecuru n’abasaza muri iyi siporo. Biragaragara ko bamenye akamaro ka siporo mu buzima bwabo. Mukomereze aho kuko siporo ni rumwe mu nkingo z’indwara zimwe na zimwe”.
Nkuko ibitaro bikuru bya Ruhengeri byiyemeje gutanga umusanzu uhoraho mu gufasha abaturage gusigasira amagara yabo, mu kubafasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, muri iyo siporo, abakozi b’ibyo bitaro bapimye abaturage ku buntu indwara zitandukanye, ibiro n’uburebure babasobanurira uburyo bakwiye gusigasira ubuzima bwabo.
Ni igikorwa na cyo kitabiriwe n’umubare munini w’abaturage aho ubwitabire bwabo bwabaye bwinshi basabwa kujya ku mirongo.
Ni na siporo yatangiwemo ibiganiro bijyanye na gahunda Leta ifitiye abaturage, aho abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Andi mafoto
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|