Mukasakindi nawe yabuze umudari mu mikino Olympique

Umunyarwandakazi Claudette Mukasakindi nawe yarangije imikino Olympique ari nta mudari nyuma yo kutitwara neza agafata umwanya wa 101 mu bakinnyi 107 bari bahanganye muri Marathon (km42) yabaye ku cyumweru tariki 05/08/2012.

Muri iyi marathon yitabiriwe n’abakinnyi 118 hakarangiza 107, yaranzwe n’imvura nyinshi aho abasiganwaga bazengurukaga inshuro eshatu bimwe mu bice by’umujyi wa Londres.

Iyi ntera ya kilometero 42 Mukasakindi yazirutse mu masaha abiri, iminota 51 n’amasegonda 7, akaba yarasubiye inyuma cyane ugereranyije n’ibihe yari asanzwe akoresha mu gusiganwa iyo ntera. Mbere yo kujya mu mikino Olympique yakoreshaga amasaha abiri, iminota 40 n’amasegonda 18.

Muri iri siganwa Umunya-Ethiopiyakazi Tiki Gelana ni we wabaye uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 7, akurikirwa n’Umunyakenyakazi Priscah Jeptoo wakoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 12 naho Umurusiyakazi Tatyana Petrova Arkhipova aza ku mwanya wa gatatu akoresheje amasaha abiri, iminota 23 n’amasegonda 29.

Mukasakindi yavuze ko ababajwe n’umwanya yabonye ariko ngo yizeye kuzatera imbere kuko byari ku nshuro ya kabiri asiganwa mu rwego rwa Marathon.

Mukasakindi ati, “Imvura yabaye ikibazo ituma nitwara nabi uretse ko atari nanjye njyenyine kuko buri wese mu bo twasiganwaga wasangaga ibihe bye yari asanzwe akoresha byiyongereye”.

Mukasakindi ubundi wari imenyereweho gusiganwa muri metero 10.000 avuga ko atazareka Marathon kuko ngo ashobora kubikora byose kandi akitwara neza, ngo icya mbere ni ukongera imyitozo.

Mukasakindi abaye Umunyarwanda wa gatanu usezerewe ku ikubitiro ari nta mudari nyuma ya Yannick Uwase ukina Judo, Jackson Niyomugabo na Alphonsine Agahozo bakina umukino wo koga na Kajuga Robert usiganwa muri metero 10.000

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka