Mu Rwanda hagiye gutangira ikigo gihugura abafasha abantu gukora siporo

Life Fitness Academy, ikigo cy’Abanyamerika kigiye gutangiza mu Rwanda ikigo gihugura abifuza kugira ubumenyi ku bijyanye no kubaka umubiri n’ikoreshwa ry’ibikoresho byo mu nzu zikorerwamo siporo (Gyms).

Abakora muri za Gyms bagiye kujya bahugurwa kugira ngo bamenye uko ibikoresho byazo bikora
Abakora muri za Gyms bagiye kujya bahugurwa kugira ngo bamenye uko ibikoresho byazo bikora

Life Fitness ihamya ko igiye gutangiza icyo kigo mu Rwanda nyuma yo gusanga ko hari abakozi bakora muri “Gyms” zo mu ma Hoteli n’ahandi ariko batabisobanukiwe batazi n’uburyo bimwe mu bikoresho bafite bikora.

Icyo kigo kigiye gushingwa mu Rwanda ku bufatanye na Nelson Mukasa usanzwe utegura igikorwa cya “Car free Day” gifasha abatuye muri Kigali gukora Siporo.

Umunyakenya Kate Mbithe, ushinzwe ibijyanye n’amasoko muri Life Fitness Academy mu karere k’afurika y’Iburasirazuba yabwiye Kigali Today ko mu Rwanda ariho hari hasigaye hatari ishami ryabo.

Agira ati “Dufite amashami mu bindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda, Ethiopia, Kenya , Djibuti,Tanzania n’ahandi.”

Akomeza agira “U Rwanda niho hari hasigaye hatari ishami ryacu. Buri wese yemerewe kuyitabira icyo asabwa ni ibihumbi 40RWf byo kwiyandikisha kugira ngo yige atahane impamyabushobozi (Certificate).”

Nelson Mukasa na Kathe Mbithe bazajya bafatanya guhugura Abanyarwanda kuri siporo ikorerwa mu matsinda
Nelson Mukasa na Kathe Mbithe bazajya bafatanya guhugura Abanyarwanda kuri siporo ikorerwa mu matsinda

Ayo mahugurwa ya buri mwaka, azatangira tariki 28 Ugushyigo ageze tariki ya 29 Ugushyingo 2017, akazajya abera kuri Kigali Marriot Hotel kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi z’Umugoroba.

Ayo mahugurwa azatangwa na Keith Smith inzobere yo mu Bwongereza, mu bijyanye no gufasha abantu bakoresha siporo abayikorera hamwe cyangwa mu nzu zabigenewe (Gyms).

Abateguye aya mahugurwa bavuga ko ibizibandwaho ari ukwigisha abantu uburyo bwo guhanga imyitozo mishya, ibijyanye no kugorora imitsi, guhugurwa ku ikoreshwa ry’ibikoresho bikoreshwa muri Gyms n’ibindi.

Mu Rwanda, Life Fitness yari isanzwe ikorana n’ibigo birimo za Ambasade, amahoteli n’ibindi bigo mu buryo bw’amasezerano yo gufasha abakozi babyo gukora siporo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iki nigikorwa cyiza kbsa harababikoraga batazi nuko bikorwa

Mata leo jesus yanditse ku itariki ya: 29-11-2017  →  Musubize

Ibi byari bikenewe pe.nawe se maze 6 ans njya Lapalisse gukora sport ariko dukora les mêmes exercices depuis 6 ans. C est démotivant. Puis tu ne peux pas avoir des changements mugihe tu fais tjrs les mêmes choses(mémé exercices). Njyayo kuko akazi kabyishyura nyine.

Mwenza yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka