Madamu Jeannette Kagame yitabiriye isiganwa mpuzamahanga rya Kigali

Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, umugore wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, bitabiriye isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, ‘Kigali International Peace Marathon’, kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Gicurasi 2022.

Ibyiciro byo gusiganwa kilometero 42 na kilometero 21, byatangijwe ku mugaragaro na Madamu Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta, nyuma na bo bitabira icyiciro cya ‘Run For Peace’ cyareshyaga n’ibilometero icumi.

Ni isiganwa ryabaga ku nshuro ya 17, aho ryari rigizwe n’ice bitatu byo gusiganwamo.

Usibye icyiciro cya Run For Peace, Kigali International Peace Marathon yasiganywemo n’abirukaga ku ntera y’ibilometero 42 (Full marathon) ndetse n’ibirometero 21(Half marahon).

Mu babigize umwuga mu gusiganwa full marathon, aba nya-Kenya nibo bihariye imyanya itatu ibanza, aho Wilfred Kigan yabaye uwa mbere akoresheje 2h16’36", akurikirwa na Johnstone kibet Maiyo akoresheje 2h17’41" ndetse na George Nyamori Onyancha wabaye u wagatatu, akoresheje 2h17’47".

Half marathon, aho abasiganwa birukanse ku ntera y’ibilometero 21 mu bagabo, umwanya wa mbere wegukanywe n’ubundi n’umunya-Kenya, Shadrack Kimining Gilbert akoresheje 1h04’30", umugande Kamutwire yaje ku mwanya wa 2 akoresheje 1h05’03" naho umunya wa gatatu wegukanwa n’Umunyarwanda, Kajuga Robert wakoresheje 1h05’17".

Mu kiciro cy’abagore mu gusiganwa full marathon, imyanya itatu yose ibanza nayo yihariwe n’abanya-Kenya, aho umwanya wa mbere wegukanywe na Margaret Agai akoresheje 2h35’23" akurikirwa na Rebecca Korir wabaye u kabiri akoresheje 2h36’09" ndetse na mwene wabo Bornes Jepkirui we wasoje ku mwanya wa gatatu akoresheje 2h38’29".

Half marathon, aho abasiganwa birukanse ku ntera y’ibilometero 21 mu cyiciro cy’abagore, Umunyarwandakazi Musabyeyezu Adeline niwe wanikiye abandi aho yakoresheje 1h14’09", akurikirwa n’Umurundikazi Nimbona Elvanie wabaye uwa kabri akoresheje 1h14’20", naho Doris Jepkoech ukomoka muri Kenya aza ku mwanya wa gatatu akoresheje 1h17’02".

Dore uko ibihembo byatanzwe

Full marathon (abagabo n’abagore)

1. 4.000.000Frw
2. 2.500.00Frw
3. 2.000.00Frw

Half marathon (abagabo n’abagore)

1. 2.000.000Frw
2. 1.500.000Frw
3. 1.000.000Frw

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka