Isiganwa mpuzamahanga ry’amahoro ryimuriwe muri Kamena kubera COVID-19

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ryigijwe inyuma ho ukwezi kubera icyorezo cya Coronavirus

Ku nshuro ya 16 mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, hagombaga kubera isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro (Kigali International Peace Marathon), aho ryagombaga kuba tariki ya 17 Gicurasi 2020.

Iri siganwa rikaba ryamaze kwigizwa inyuma ho ukwezi nk’uko byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF), iri siganwa rizaba tariki 21 Kamena 2020, rikaba ryigijwe inyuma kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha isi.

Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru mu Rwanda Mubirigi Fidele, yatangarije Kigali Today ko imyiteguro yari yaratangiye, ndetse hari n’abasiganwa barimo abo hanze bari baratangiye kwiyandikisha.

Twamaze kubandikira tubamenyesha ko twifuza kuyisubika, hari andi marushanwa menshi ku is bamaze gsubika amrushanwa yari ari mu kwa 4 na 5 ndetse hari nk’ita Tokyo yo mu kwa Karindwi nayo yarasubitswe, twayishyize mu kwa Gatandatu kandi naho si kure cyane, nabwo hageze bikimeze gutya dushobora kongera tukayegeza inyuma.

Imyiteguro irakomeje rwari twaratangiye amanama ategura arimo n’abafatanyabikorwa, abantu bamwe bari baratangiye kwiyandikisha online barimo cyane cyane n’abo hanze, harimo abasanzwe biruka Marathon nyinshi zo ku isi baba bafitiye umutungo wabo, bazenguruka isi mu rwego rwo kwishimisha.

Kigali International Peace Marathon ubusanzwe iba igizwe n’ibyiciro bitatu birimo Marathon yuzuye iba ireshya na Kilometero 42.195, igice cya Marathon kireshya na kilometero 21.0975 ndetse n’ibilometero 10 bikorwa n’abasiganwa byo kwishimisha bizwi nka Run for fun cyangwa Run for Peace.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka