Inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms) zashyiriweho amabwiriza yo gusubukura ibikorwa

Amabwiriza yashyizweho umukono na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, agaragaza ko ubuyobozi bwa Gym buzajya bwuzuza ibisabwa na Ministeri ya Siporo buzajya bugeza ubusabe bwanditse muri Minisiteri ya Siporo n’umuyobozi wa RDB, hakorwe igenzura rizajya rishingirwaho hatangwa igisubizo.

Aya mabwiriza mashya asaba umuntu wese ugana inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri kwitwaza ibikoresho bye birimo tapi yifashishwa mu kugorora ingingo (Stretching mats), igikapu atwaramo ibikoresho bye n’igitambaro cye yihariye no kubishyira ahabugenewe bihanye intera n’iby’abandi ku buryo bitaba inzira yo gukwirakwiza COVID-19.

Minisiteri ya Siporo yibutsa buri wese kwitwaza umuti usukura intoki (Hand Sanitizer) we bwite no kuwukoresha igihe cyose bibaye ngombwa.

Asaba ko umuntu ugaragaza ibimenyetso birimo umuriro, inkorora, umutwe, ibicurane atemerewe kwijira ahatangirwa hakanakorerwa imyitozo.

Minisiteri ya Siporo isohoye aya mabwiriza ishingiye ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 05 Gicurasi 2021 yemeza isubukurwa ry’ibikorwa by’inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gyms) zigiye gufungura ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirida COVID-19.

Minisiteri ya Siporo igaragaza ko inyubako kugira ngo ifungurwe igomba kuba ikorerwamo imyitozo yo kubaka umubiri n’imyitozo ngororamubiri (Fitness Exercises).

Minisiteri ya Siporo ivuga ko imyitozo ngororamubiri mu matsinda (Group aerobics exercises) yemewe ari ikorewe hanze kandi abayikora bategetswe guhana intera ya metero ebyiri.

Minisiteri isaba abafite amazu akorerwamo siporo gushyiraho amatangazo agaragaza uburyo isuku ikorwa n’amatangazo agaragaza uburyo bwo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 akwiye kuba amanikwa ahantu hagaragarira bose.

Isaba ko ibikoresho byose byo mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri birimo; ibyo guterura, kugorora ingingo, kunanura imitsi, bikwiye guterwa mu buryo bihana intera ya metero 2 kandi bigasukurwa by’umwihariko buri gihe bimaze gukoreshwa hifashishijwe imiti yabugenewe.

Abakozi bashinzwe isuku mu nzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri bagomba kugenerwa n’abakoresha babo ibyangombwa bibarinda mu gihe bakira ababagana no mu gihe bakora isuku hagati ya buri cyiciro cy’imyitozo (agapfukamunwa, ikirahuri gikingira mu maso, udupfukantoki tujugunywa, udutambaro two guhanagura ibikoresho duhita dusukurwa mbere yo kongera kudukoresha).

Minisiteri ivuga ko ubwogero bukoreshwa n’abagana inyubako butemewe gukoreshwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Hagati y’icyiciro cy’imyitozo n’ikindi hagomba kubamo byibura igihe kingana n’isaha imwe yo gukora isuku y’ibikoresho no kugira ngo icyumba gikorerwamo imyitozo gihumeke hagati y’icyiciro n’ikindi.

Minisiteri ya Siporo isaba abakorera siporo muri Gyms kwambara neza agapfukamunwa mbere na nyuma yo gukora imyitozo.

Ibasaba kandi guhana intera ya metero 2 mu gihe binjiye ahakorerwa siporo.

Basabwa no kubahiriza amabwiriza yo kugira isuku no kwirinda gusangira ibikoresho.

Minisiteri ya Siporo isaba ko inzu zitangirwamo serivisi z’imikino ngororamubiri zigomba gutegura ingengabihe igaragaza iminsi zakira abazigana, igihe zifungurira n’igihe zifungira imiryango.

Inzu zitanga serivisi z’imyitozo ngororamubiri zigomba kugaragaza uburyo abazigana basaba gahunda hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (Electronic/Online Booking) ndetse na serivise zose z’ubwishyu zigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kandi hakagaragazwa uburyo aya mabwiriza amenyeshwa abagenerwabikorwa.

Igihe cya buri cyiciro cy’abakora imyitozo ngororamubiri yo muri Gyms no muri Aerobics ntikigomba kurenza amasaha abiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka