Ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball igiye gukorera imyitozo i Burayi

Ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball izahaguruka mu Rwanda tariki 7 Gicurasi yerekeza mu Buholandi no mu Budage aho izakorera imyitozo yitegura imikino Paralympique izabera i Londres muri Kanama uyu mwaka.

Nyuma yo kubona itike yo kuzakina imikino Paralympique izabera i Londres mu Bwongereza , byabaye ngombwa ko bakorera imyitizo ku mugabane w’Uburayi kuko ari naho hazanabera imikino Paralympique barimo gutegura; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe ry’umukino w’abamugaye mu Rwanda (NPC) Elie Manirarora.

Aho iyo kipe izaba iri kuva tariki 7 kugeza tariki 19 Gicurasi, bazanaboneraho kuhakina imikino ya gicuti. Ibyo bizasha ikipe y’u Rwanda kumenyera ikirere cyaho ndetse no gukina n’amakipe yaho akomeye, bikazabongerera imbaraga.

Mu Ugushyingo umwaka ushize u Rwanda rwabonye itike yo kuzakina imikino Paralympique, nyuma yo gutwara igikombe cyahuzaga amakipe yo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, imikino yabereye i Kigali.

Ikipe y'igihugu ya Sitting Volleyball
Ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball

Nyuma y’imyitozo izakorera ku mugabane w’Uburayi, ikipe y’igihugu ya Sitting Volleyball izagaruka mu Rwanda ikomeze imyitozo yitegura kujya mu marushanwa y’isi (Paralympic Games) azabera i Londres mu kwezi kwa munani.

Dore abakinyi 12 bazajya ku mugabane w’Uburayi bayobowe n’umutoza Peter Karreman: Vuningabo emile, Bizimana Dominique, Twagirayezu Callixte, Ngizwenimana Jean de Bosco, Ngirinshuti Eric, Ntawiha Fidele, Hagenimana Fulgence, Gahamanyi Jean Baptiste, Rutikanga James, Tuyisenge Vincent, Murema Jean Baptiste, Ntagawa Charles.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka