Iburasirazuba: Buri muturage yasabwe kwihitiramo siporo azajya akora

Abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba basabwe kwihitiramo ubwoko bwa siporo buboroheye bazajya bakora, mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe cyane izitandura.

Abaturage bibukijwe ko gukora siporo bibarinda indwara
Abaturage bibukijwe ko gukora siporo bibarinda indwara

Babisabwe ku Cyumweru tariki ya 08 Mutarama 2023, muri siporo rusange yakozwe mu Turere twa Kirehe na Rwamagana.

Mu Karere ka Rwamagana, Umuyobozi w’Akarere, Mbonyumuvunyi Radjab, na bamwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano zikorera mu Karere bifatanyije n’abaturage b’umujyi wa Rwamagana muri siporo rusange, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Dukore Siporo, tugire ubuzima bwiza".

Abitabiriye icyo gikorwa bakanguriwe kugira umuco wo gukora siporo, kuko bitera uyikora kugira ubuzima bwiza, banashimirwa uruhare bakomeje kugira mu bukangurambaga bw’umutekano, isuku no kurwanya igwingira ry’abana.

Abaturage ba Kirehe basabwe kwihitiramo siporo bakora bijyanye n'ibyiciro barimo
Abaturage ba Kirehe basabwe kwihitiramo siporo bakora bijyanye n’ibyiciro barimo

Banapimwe kandi indwara zitandura kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, banahabwa inama zibafasha kugira ubuzima bwiza.

Mu Karere ka Kirehe, siporo rusange yitabiriwe n’ubuyobozi, abaturage, ibigo bya Leta, Ibigo byigenga n’inzego z’umutekano. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yaboneyeho umwanya wo kwibutsa gahunda za Leta zigamije iterambere zirimo kongera umusaruro n’ibindi.

Abari bahari bahawe ikiganiro kibakangurira kwitabira siporo no kwirinda indwara zitandura binyuze muri siporo. Hemejwe ko iyi siporo ikomeza gushyirwamo imbaraga ku bufatanye n’impande zose.

Abaturage basabwe gukora siporo no kwiyandikisha mu byiciro bitandukanye nk’imikino y’amaboko, imikino y’amaguru, gusimbuka umugozi, kwiruka n’indi itandukanye.

Bakoze imyitozo ngororamubiri
Bakoze imyitozo ngororamubiri

Yagize ati “Siporo irimo ibyiciro byinshi bitandukanye, imikino y’abafite ubumuga, imikino y’intoki iy’amaguru(Football ), kwiruka, gusimbuka umugozi n’urukiramende, ubwo abantu mu Mirenge muturukamo mwakwiyandikisha.”

Abitabiriye siporo bapimwe indwara zitandura
Abitabiriye siporo bapimwe indwara zitandura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka