Ibihugu 12 byitabiriye imikino Olympic ibera i Huye

Kuri uyu wa 2 Mata 2019, i Huye mu Ntara y’Amajyepfo hatangijwe imikino ya Olympic yateguwe n’Ishyirahamwe rya komite z’imikino ya Olympic z’ibihugu bya Afurika, ANOCA.

Bamwe mu bakinnyi bo mu makipe yitabiriye imikino
Bamwe mu bakinnyi bo mu makipe yitabiriye imikino

Yitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bihugu 11 bigize ANOCA, ari byo u Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi, Tanzaniya, Somaliya, Etiyopiya, Eritreya, Sudani y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, ndetse na Misiri.

Yitabiriwe kandi n’urubyiruko rwo mu gihugu cy’Ubufaransa ndetse n’urw’impunzi ziri mu Rwanda byahawe ubutumire, kuko n’ibihugu bitagize ANOCA byari byatumiwe.

Uru rubyiruko ruzarushanwa mu mikino ya Basketball ikinwa n’abakinnyi batatu kuri buri ruhande, Volleyball, Beach volley, gusiganwa mu kwirukanka, gusiganwa ku magare, ndetse no gutera imigeri n’amakofe (Tayikondo).

Ni ubwa mbere bene iyi mikino ya ANOCA ibaye kandi itangiriye mu Rwanda, ndetse i Huye.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko abatuye i Huye bakwiye kubibonamo amahirwe y’iterambere.

Agira ati “icyo bivuze kuri Huye nk’umujyi wunganira Kigali, ni ukugaragaza ko ubushobozi bwo kwakira imikino mpuzamahanga buhari, ariko bikaba n’amahirwe ku bikorera yo gukora bakarushaho gutera imbere.”

Ubwo yatangizaga iyi mikino, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, yifurije ikaze urubyiruko rwayitabiriye ndetse n’ababaherekeje.

Yanavuze ko Siporo ifite umumaro mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge kandi ko iyi mikino izatuma urubyiruko rwayitabiriye rurushaho kumenya ibibi bya Jenoside haherewe ku yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko uretse gukina, tariki 4 Mata 2019 abitabiriye iyi mikino bazaganirizwa kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka