Ibigo 30 bigiye guhurira i Bugesera mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru

Mu kwezi gutaha kwa Munani mu karere ka Bugesera, hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizahuza ibigo 30, ryateguwe n’ibigo SMARK ifatayije na Jabalee Sports.

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gukundisha siporo abakozi mu kazi kabo ka buri munsi, ikigo cyitwa SMARK gisanzwe gikora ibijyanye no gushaka amasoko ya siporo, gifatanyije na Jabalee Sports Management, bateguye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru abakina bahererekanya agai rimenyerewe ku izina rya Relais cyangwa Relay.

Irushanwa rizabera i Bugesera tariki 15/08/2022
Irushanwa rizabera i Bugesera tariki 15/08/2022

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizabera mu karere ka Bugesera ku itariki 15/08/2022, aho kugeza ubu biteganyijwe ko rizitabirwa n’ibigo 30 (Companies), aho buri kigo kimwe kwiyandikisha ari ibihumbi 300 Frws.

Umukino wo guhererekanya agati usanzwe umenyerewe mu Rwanda
Umukino wo guhererekanya agati usanzwe umenyerewe mu Rwanda

Ibyiciro abantu bazasiganwamo hazaba harimo gusiganwa Mtero 100, Metero 200, ndetse na Metero 400, hakabamo ndetse n’icyiciro cyo gusiganwa cyo kwishimisha kizwi nka Run For Fun.

Ibisobanuro birambuye kuri iri rushanwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka