Huye Half Marathon igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Ku cyumweru,tariki ya 9 Ukwakira 2022 mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo hazabera isiganwa rya Huye Half Marathon 2022 rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iryambere ryabaye mu mwaka wa 2021.

Iri rushanwa ryo gusiganwa ku maguru itegurwa na Cercle Sportif de Butare ifatanyije n’Akarere ka Huye riberamo, Minisiteri ya sports, Komite Olympic y’u Rwanda ndetse n’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru mu Rwanda(RAF) muri uyu mwaka wa 2022 rikazakinwa mu byiciro bitatu.

Mu byiciro bizitabira iri siganwa harimo abasanzwe basiganwa babigize umwuga aho bazasiganwa mu ntera ingana n’ibirometero 21,097 Km, icyiciro cy’abatarabigize umwuga ariko bakuru bazasiganwa intera y’ibirometero 10km mu gihe icyiciro cya gatatu kizasiganwamo abakuze n’abakiri bato bazasiganwa mu ntera ingana n’ibirometero bitanu (5kms).

Abazitabira iri siganwa rya Huye Half Marathon 2022 bazakoresha imihanda yo mu mujyi ku Inzu Imberanyombi banyure kuri Ecole Sociale bakomereze Petit Seminaire Virgo Fidelis- bazaca kandi kuri Controle Technique berecyeze Ecole Primaire de Ngoma- Umuhanda wa kaburimbo ugera mu Rwabayanga- Ibitaro bya CHUB-Hotel Barthos- Casa Hotel- bongere banyure ku Imberabyombi basoreze kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.

Muhitira Felicien wegukanye iri siganwa mu mwaka wa 2020
Muhitira Felicien wegukanye iri siganwa mu mwaka wa 2020

Mbere y’uko irushanwa nyirizina riba ku cyumweru ariko tari ya 7 n’iya 8 Ukwakira 2022 hazakinwa imikino iribanziri muri Basketball,Volleyball,koga imikino izabera muri Groupe Scolaire Officiele de Butare(G.S.O.B) mu bahungu ndetse ndetse n’abakobwa mu gihe abazaryitabira kandi bazagenerwa ibihembo bitandukanye.

Abifuza Kwiyandikisha kuzitabira iri siganwa byatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2022 bigakorerwa kuri murandasi mu gihe ariko no guhera tariki ya 5/10/2022 ababyifuza baziyandikishiriza ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye ndetse no kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Yankurije Marthe yegukanye iri siganwa mu mwaka wa 2020 mu cyiciro cy'abagore
Yankurije Marthe yegukanye iri siganwa mu mwaka wa 2020 mu cyiciro cy’abagore

Ubwo irushanwa rya Huye Half Marathon ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere mu 2022 ryegunkwe na Muhitira Felicien bakunda kwitwa Magare mu gihe mu bari n’abari n’abategarugori ryegukanywe na Yankurije Marthe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MWARAMUTSEHO NEZA ESE KWIYANDIKISHA BISABA IKI? UMUNTU YACAHE YIYANDIKISHA? MURAKOZE

HAKIZIMANA OLIVIER yanditse ku itariki ya: 7-10-2022  →  Musubize

Nkange nishimiye iyo Marathon yabereye ihuye kukonange iwacu naho rero amajyambere agomba kutugeraho abantu batekereje ikigitekerezo imana ubahex umugisha

Twiringiyimana eric yanditse ku itariki ya: 5-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka