Huye: Akavuyo mu buyobozi bw’athletisme katumye irushanwa rya Stop Sida ritaba

Irushanwa ry’igihugu mu gusiganwa ku maguru ryiswe Stop Sida ryateguwe na Rurangirwa Louis ryari riteganyijwe kubera mu karere ka Huye tariki 15/01/2012 ntabwo ryabaye kubera kutumvikana na mugenzi we Lt Kayitsinga barwanira kuyibora ishyirahamwe ry’imikono ngororamubiri mu Rwanda.

Irushanwa ntago ryabaye kuko ryaje kuburizwamo na polisi y’igihugu ibisabwe n’umuyobozi w’akarere ka Huye nubwo Rurangirwa yandiye asaba ubuyobozi bwa Huye ko azakoresha irushanwa ndetse akabyemererwa.

Nyuma y’urwandiko rwa Rurangirwa rusaba gukoresha amarushanwa, umuyobozi w’akarere ka Huye yaje kongera kubona urwandiko ruturutse ku muyobozi wa komite y’agatenganyo, Lt Rutsinga, avuga yuko mu izina rya federation hamwe na minisiteri y’umuco na siporo batemera ko iryo rushanwa riba kubera ko uwariteguye atemewe.

Police ihagaze mu murongo abasiganwa bari guhagurukiraho
Police ihagaze mu murongo abasiganwa bari guhagurukiraho

Byabaye ngombwa ko hitabazwa polisi kuko Rurangirwa we yavugaga ko irushanwa byanga bikunda riri bube. Abapolisi bakoze akazi kabo ntawe bahutaje maze ahari kunyura abasiganwaga hahagararamo abapolisi, abakinnyi babuze uko babigenza baritahira.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, umuyobozi w’ishuri rya Gatagara, Frere Kizito, ushinzwe sitade Kamena yavugaga ko agiye kurega kuko ngo Sitade Kamena yavogerewe nyamara yari yayihaye Rurangirwa Louis.

Abapolisi bamenyesha abayoboye amakipe ko amarushanwa ataba.
Abapolisi bamenyesha abayoboye amakipe ko amarushanwa ataba.

Rurangirwa we avuga ko agiye kwandikira ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri ku isi abamenyesha ibyabaye.

Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryagaragaye mo amakimbirane hagati y’ubuyobozi aho Rurangirwa yemeza ko ariwe muyobozi wemewe mu gihe hari komite y’agateganyo iyobowe na Lt Kayitsinga.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka