Hatangajwe ibizaranga Kigali International Peace Marathon izaba mu buryo budasanzwe
Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe amahoro rigiye kuba ku nshuro ya 16, rizakinwa mu buryo budasanzwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus
Ku nshuro ya 16, mu mujyi wa Kigali hazabera Isiganwa “Kigali International Peace Marathon” aho umwaka ushize ryagiye risubikwa inshuro zitandukanye kubera icyorezo cya Coronavirus.
Visi Perezida wa RAF ushinzwe amarushanwa n’iterambere, Ndekezi Omer yatangaje ko iri siganwa rizaba rigizwe n’ibikorwa bibiri ari byo Isiganwa rya nijoro rizwi nka Night Run rizaba tariki 11/06, hakaba n’isiganwa nyirizina rizaba tariki 20/06/2021.
- Muri Kigali Arena mu muhango wo gutangiza imyiteguro ya Kigali International Peace Marathon
Kuri uyu wa Gatanu muri Kigali Arena, hatangirijwe ku mugaragaro ibikorwa byo gutangiza imyiteguro y’iri siganwa, ndetse hanatangazwa ibizaranga iri siganwa rizakinwa mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi
Ni isiganwa rizaba rifite umwihariko
Isiganwa rigiye kumara imyaka itanu ridatangirira cyangwa ngo risorezwe kuri Stade Amahoro
- Uyu mwaka isiganwa ntirizatangirira kuri Stade Amahoro
Mu gihe byari bimenyerewe ko isiganwa ritangirira kuri Stade Amahoro rikaba ari naho risorezwa, uyu mwaka ndetse n’indi myaka ine iri imbere rizatangirira kuri Kigali Arena, rikazaba ari naho rizasorezwa, zimwe mu mpamvu zikaba zirimo ko iyi Stade ishobora kuzaba iri kuvugururwa
- Visi Perezida wa RAF ushinzwe amarushanwa n’iterambere Ndekezi Omer, ni we wasobanuye uko isiganwa ry’uyu mwaka riteye
Kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ndetse no kubahiriza ingamba zo kuyirinda, Perezida w’ishyirahamwe ryo gusiganwa ku maguru (RAF) Mubirigi Fidele yatangaje ko bateganyije uburyo abasiganwa bashobora kuzagenda bahaguruka mu byiciro mu rwego rwo kwirinda kwegerana ari benshi.
- Perezida wa RAF, Mubiligi Fidele
Kugeza ubu hateganyijwe ko buri mukinnyi uzitabira isiganwa agomba kubanza kwipimisha COVID-19, gusa bikazaterwa n’inama bazagirwa n’inzego z’ubuzima bitewe n’uko icyorezo kizaba gihagaze mu gihugu.
Abakinnyi bazwi ku rwego mpuzamahanga
Hari abakinnyi bazwi ku rwego mpuzamahanga bazitabira iri siganwa bataratangazwa, gusa mu irushanwa rya 2019 hari hatangajwe ko abakinnyi nka Usain Bolt ndetse, Mo-Farah ndetse n’umugore Tirunesh Dibaba Kenene ariko birangira batutabiriye.
Perezida wa RAF Mubiligi Fidele yanavuze ko kuba iri siganwa rizahurirana n’inama mpuzamahanga ya CHOGM, kizaba ari ikimenyetso cyiza ko mu Rwanda hakiri ubuzima n’ubwo isi yibasiwe n’icyorezo cya Coronavirus
Kugeza ubu abifuza kwitabira iri siganwa batangiye kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwa Interineti rw’iri siganwa, aho ibiciro byo kwiyandikisha ari amadorari 30 ku munyamahanga, amadorari 10 ku baturuka muri Afurika y’i Burasirazuba (EAC), Ibihumbi bitanu ku munyarwanda na 2000 ku muntu usiganwa mu batarabigize umwuga.
- Muri iri siganwa biba ari n’umwanya mwiza wo kureba ubwiza bw’Umujyi wa Kigali
Isiganwa nk’uko bisanzwe rizakinwa mu byiciro bitatu
Full marathon: 42.196 km
Half Marathon: 21.098
Run For Peace (Run for fun): 10km
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|