Gyms na siporo ikorerwa ahantu hafunze bigiye gufungurwa

Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, Umunyamabanga Uhoraho muri muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier, yayoboye inama yahuje MINISPORTS ndetse n’abafite inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri zizwi nka GYMS.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier

Iyi nama ikaba yari igamije kuganira ku ifungurwa rya siporo zihuza abantu benshi zirimo n’izibera ahantu hafunze mu rwego rwo kwirinda #COVID19, aho abafite za GYMS bamenyeshejwe ko iyo myitozo yo muri GYMS izafungurwa mu kwezi gutaha kwa Kanama 2020.

Imyitozo ikorerwa ahantu hafunze nko muri Gym izafungurwa mu kwezi gutaha
Imyitozo ikorerwa ahantu hafunze nko muri Gym izafungurwa mu kwezi gutaha

Ku wa Mbere tariki 13/07 muri iki cyumweru turimo, ni bwo hasubukuwe icyiciro cya kabiri cy’imikino irimo Cricket, Boxing (Iteramakofe), Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo, Skating, Archery (Kumasha), Badminton, Aerobic na Gymnastics ariko iyi mikino igomba kubera gusa ahantu hafunguye.

Iyi mikino yari ikurikira indi yari yafunguwe Tariki ya 08 Kamena 2020 irimo umukino w’amagare, umukino wo gusiganwa mu mamodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking) ndetse n’imikino ngororamubiri.

Usibye iyi mikino kandi, Minisiteri ya Siporo mu minsi yashize yatangaje ko imikino ihuza abantu benshi nk’umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball n’indi, abayikina bashobora kuzemererwa gutangira imyitozo muri Kanama, naho amarushanwa yo akazasubukurwa muri Nzeri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka