Gukora Siporo muri Kigali utarenze Umudugudu wawe biremewe

Mu byemezo byafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2020, harimo igishyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu Rugo, nk’imwe mu ngamba zo guhangana n’ikwirakwira rya Covid-19.

Nyuma y’iki cyemezo, Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (MINISPORTS), yatangaje ko abatuye muri Kigali batemerewe ibikorwa bya siporo rusange. Icyakora abantu bemerewe gukorera siporo mu ngo zabo, cyangwa bakayikora batarenze imbibi z’Umudugudu batuyemo.

Itangazo ry’iyo Minisiteri kandi risaba abakora siporo kuyikora bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19, birinda gukorera siporo mu matsinda.

Ubwandu bwa Covid-19 bwakomeje kwiyongera cyane kuva mu mpera z’Ukuboza 2020, aho imibare myinshi y’abanduye ndetse n’abapfa igaragara mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka