Gukora siporo mu gitondo bigira akamaro cyane kurusha kuyikora nimugoroba (Ubushakashatsi)

Gukora Siporo mu gitondo ngo ni byo byiza, kuko ibintu hafi ya byose biba bituje, izuba rikirasa ritarakara, mbese hagihehereye.

Ibyiza by’iyo siporo ya mu gitondo, ngo ni urufunguzo rw’akanyamuneza k’umunsi wose. Abajya ku kazi barangije siporo ya mu gitondo ngo bagakora neza kurushaho kuko iyo siporo ya mu gitondo ngo izamura imisemburo ‘endorphines’ irwanya ‘stress’, ikarinda umuntu kwiriranwa umunabi, ahubwo akumva yishimye.

Ku bashaka kugabanya ibiro, gukora siporo mu gitondo bibafasha gutwika ibinure bidakenewe mu mubiri, kuko umuntu aba atangiye siporo atararya. Iyo yirutse n’amaguru iminota 45 cyangwa se agakora indi siporo isaba imbaraga, aba arimo gukoresha ibinure byibitse mu mubiri.

Ikindi umuntu ukoze siporo mu gitondo, ngo asinzira neza nijoro, kuko burya ngo si byiza gukora siporo mu masaha akuze y’umugoroba nyuma ya saa moya (19h), kuko ngo uko amasaha yo gusinzira agenda yegereza, umubiri ugenda uhora, kandi siporo yo ikora ikinyuranyo, ahubwo ikawushyushya, ngo ni yo mpamvu ari byiza gukora siporo mu gitondo nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://conseilsport.decathlon.fr.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu gitondo ari cyo gihe cyiza cyo gukora siporo kuko ifasha gukangura umubiri buhoro buhoro ndetse n’imikaya, siporo igakangura umubiri ndetse n’umutima. Gusa ngo si byiza gukora siporo zikomeye mu gitondo kuko nta kintu umuntu aba yari yarya. Siporo ya mu gitondo ngo ntiyagombye kurenza iminota iri hagati 30 -45.

Gukora iyo siporo ya mu gitondo ntacyo umuntu arashyira mu nda, ngo biba byiza cyane ku bantu bifuza gutakaza ibiro, ariko ntibagombye gukora siporo nyinshi inshuro irenze imwe mu cyumweru. Ikindi kugira ngo umuntu abone umusaruro wo gukora siporo mu gitondo, bisaba ko abikora abikunze, abyishimiye, adahatiriza, kuko iyo bisaba kwihatiriza ntacyo bimugezaho, nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.smatis.fr.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

None c gukora siporo rimwe mucyumweru ubwo watakaza ibiro koko? Cg uba ukanguye umubiri ukarushaho kubyibuha?

Peter yanditse ku itariki ya: 25-12-2023  →  Musubize

Nonese siporo kuyikora mumasaha ya saa sita ntacyo byafasha umuntu mugutakaza ibiro?

Muganwa yanditse ku itariki ya: 12-05-2023  →  Musubize

Mbega gukor sport Bisabako ubufite umubyibuho ukabije kugira bugufashe gutibro cnk nabantu bato sport ibabr nziz ndavug abadafit umubyibuho

Niyonishimiye silas yanditse ku itariki ya: 15-10-2022  →  Musubize

Turabakunda cyane kbx muba mwadushimishije mukomerezaho

uwikunda honoline yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka