Gisagara: Tuyizere yahembwe inka nyuma yo gutsinda amarushanwa yo kwiruka

Tuyizere Florence w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara, yasize abandi bakobwa mu marushanwa yo kwiruka yitiriwe ‘gukorera ku ntego’, yabereye i Ndora tariki 28 Nyakanga 2022, maze ahembwa inka.

Tuyizere yirukanse nta nkweto yambaye ariko asiga abandi
Tuyizere yirukanse nta nkweto yambaye ariko asiga abandi

Yasize abandi bakobwa mu kwiruka ibilometero birindwi, kandi ngo ntibwari ubwa mbere atsinda, kuko hari n’andi marushanwa yo gusiganwa yagiye atsinda muri Gisagara. N’ayangaya ngo yahereye ku rwego rw’umudugudu, yakomeje kuyatsinda kugeza ku rwego rw’Akarere.

Inka Tuyizere yacyuye ni ishashi nziza y’inzungu iri hafi kwima. Yayishimiye agira ati “Bampembye inka. Ndishimye cyane ko ndi buyigeze iwacu. Izangirira akamaro.”

Ababyeyi be ngo bari basanganywe inka n’ihene, none yizeye ko bazamufasha gutunga n’iyo kuko we yiga ubu akaba arangije umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Ku bwa Tuyizere, iyo nka ije isanga inkoko n’ingurube yari asanzwe atunze, binamufasha kwiga bitamugoye kuko iyo hari icyo akeneye mu myigire agurishamo bimwe.

Tuyizere ashyikirizwa inka yatsindiye nyuma yo kwanikira abandi
Tuyizere ashyikirizwa inka yatsindiye nyuma yo kwanikira abandi

Ku bijyanye n’uko yabashije kwigurira ingurube, ngo yagiye acunga aho umuceri wahinzwe awurinda konwa, amafaranga bamuhembye ayegeranya n’ay’inkoko yagurishije, maze agura ingurube.

Fidèle Ntirenganya wo mu Murenge wa Mushubi, ni we wabaye uwa mbere mu bahungu, abasize ku bilometero 15. Na we yatahanye inka nziza. Yishimiye inka yahembwe kuko ngo igiye kumufasha mu buhinzi.

Ati “Naburaga ifumbire yo guhinga ibigori n’ibishyimbo, kugira ngo nyibone bikansaba kuyigura kandi no kubona amafaranga biba bigoye. Umugore azajya ayahirira, dufatanye, tuzayibyaze umusaruro.”

Ntirenganya, Coronavirus yabaye yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, ahita ashaka umugore, ku buryo amashuri yongeye gutangira ibyo gusubira ku ishuri byaramaze kumuvamo.

Amarushanwa aba bombi babonyemo inka, yateguwe n’Akarere ka Gisagara ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, guhera ku rwego rw’umudugudu. Ayo ku wa 28 Nyakanga 2022 yari aya nyuma (Final).

Perezida w'Inama Njyanama n'uhagarariye JADF mu Karere ka Gisagara bashyikriza Tuyizere Inka yagenewe
Perezida w’Inama Njyanama n’uhagarariye JADF mu Karere ka Gisagara bashyikriza Tuyizere Inka yagenewe

Yiswe “Ruganzu Challenge”, kandi yaranzwe n’amarushanwa yo kwiruka, gusiganwa ku magare n’umupira w’amaguru. Ababaye aba mbere bose barabihembewe.

Amarushanwa ya nyuma yahuriranye no gusoza icyumweru cyahariwe umufatanyabikorwa n’umujyanama, kandi Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Gisagara, Innocent Uwimana, avuga ko bayashyizeho mu rwego rwo gutoza urubyiruko gukorera ku ntego.

Ati “Amarushanwa nk’aya yongera ishyaka mu rubyiruko, kuko utahembwe avuga ati reka nkore uko nshoboye ejo abe ari njyewe uzahembwa. Wa muhigo dukoreraho ku karere, turashaka ko uba no mu baturage bacu.”

Ntirenganya, ukenyeye ubanza iburyo, na we yahembwe inka
Ntirenganya, ukenyeye ubanza iburyo, na we yahembwe inka

Umujyanama Uwimana anasobanura ko aya marushanwa bayise “Ruganzu Challenge” mu rwego rwo kwibutsa ko muri Gisagara, umwami Ruganzu yahanyuze akaba yarahasize amateka, kandi ko ayo mateka ashobora kuba yasobanurirwa ba mukerarugendo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka