Gicumbi: Urubyiruko rwibukijwe ko siporo ari umuti uvura indwara nyinshi

Umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’Umuco na Siporo(MINISPOC), Kalisa Edouard, yifatanyije n’abakozi n’urubyiruko rwo mu karere ka Gicumbi mugikorwa cyo gukora Siporo rusange ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki 13/3/2015.

Aganira n’abakozi n’urubyiruko nyuma y’iyi siporo, Kalisa yabasabye gukora siporo bakabigira umuco, kuko ari umuti utanyobwa ariko uvura indwara nyinshi.

Kalisa Edouard umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y'Umuco.
Kalisa Edouard umunyamabanga uhoraho muri Minisitere y’Umuco.

Yavuze ko umuntu wakoze siporo usanga aba afite ubuzima bwiza, ntakunde guhura b’indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije.

Gahunda ya siporo ya buri wa gatanu ku bakozi ba leta igomba kubahirizwa kandi utayitabiriye agahanwa, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi Byiringiro Fidele yabigarutseho.

Abakozi batandukanye bitabiriye siporo.
Abakozi batandukanye bitabiriye siporo.

Ku mukozi utitabira siporo kandi ari gahunda yagenwe n’ubuyozi ashobora kubihanirwa yandikirwa ibaruwa imusaba ibisobanuro akaba yagawa n’abayobozi bamukuriye b’akarere.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, buvuga ko buzakomeza guteza imbere siporo hakorwa ibibuga ndetse bongerera ubushobozi abakinnyi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze ndabashimiye

Abdu yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Murakoze ndabashimiye

Abdu yanditse ku itariki ya: 15-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka