‘Car Free Day’ yagarutse. Menya imwe mu mihanda izaba ifunze

Polisi y’u Rwanda iributsa abantu ko kubera siporo ngarukakwezi ‘Car Free Day’ izaba ejo ku Cyumweru tariki ya 20 Nzeri 2020 guhera saa moya kugeza saa yine, imwe mu mihanda izaba ifunze ku buryo nta kinyabiziga kizaba cyemerewe kuyikoresha.

Polisi yavuze ko imihanda izaba ifunze ari uwo Mu Mujyi-Peyaje-Kimihurura-Sitade Amahoro. Hari kandi n’umuhanda Kabuga ka Nyarutarama ugana ULK ndetse n’umuhanda mushya uturuka Karuruma ujya ULK.

Umuhanda Niboye-Kagarama unyura inyuma ya IPRC ukagaruka muri IPRC na wo uzaba ufunze, kimwe n’umuhanda uturuka Tapis Rouge i Nyamirambo ugana Nyabugogo ndetse n’uturuka Nyabugogo ugana kuri Maison de Jeunnes Kimisigara.

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage gukoresha indi mihanda bitewe n’aho bava cyangwa berekeza.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter kandi, Polisi yaboneyeho no kongera kwibutsa ko ari inshingano za buri wese kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi.

Abaturage bazitabira siporo rusange basabwa gusiga intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi, kandi buri muntu akagomba gukora siporo ku giti cye.

Barasabwa kandi kwitwaza umuti usukura intoki wabugenewe, kandi bakibuka ko agapfukamunwa kambarwa mbere na nyuma ya siporo n’igihe bibaye ngombwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka