Cameroun yasabye ko hakorwa iperereza ku rupfu rw’undi Munyakenya usiganwa ku maguru

Abayobozi ba Cameroun basabye ko hakorwa isuzuma ku murambo wa Charles Kipkorir Kipsang, Umunyakenya wari umukinnyi w’ikirangirire mu gusiganwa ku maguru, wikubise hasi agapfa ubwo yari yitabiriye irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka ‘Mount Cameroon Race of Hope’, ribera muri Cameroun.

Charles Kipsang witabye Imana
Charles Kipsang witabye Imana

The Citizen cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, ku masaha y’umugoroba, aribwo ishyirahamwe ry’abasiganwa ku maguru muri Kenya, ryemeje amakuru y’urupfu ry’uwo mukinnyi Charles Kipsang, wari wari ufite imyaka 33 y’amavuko, akaba yarapfuye nyuma yo kwikubita hasi bitunguranye, ubwo yari amaze kwiruka ibilometero 39 mu irushanwa rya Mount Cameroon Race of Hope, ahitwa Buea mu Majyepfo ya Cameroun, ku wa Gatandatu tariki 24 Gahyantare 2024.

Ukurikije uko yari yitwaye muri iryo rushanwa, ngo byagaragaraga ko aza kubona umwanya mwiza, ariko aza kubura umwuka mu kilometero cya nyuma, yikubita hasi biza kurangira apfuye.

Urupfu rwa Charles Kipsang rwabaye nyuma y’iminsi ibiri gusa, Kenya ishyinguye undi mukinnyi wari ufite agahigo k’Isi mu gusiganwa ku maguru, akaba yarapfuye aguye mu mpanuka y’imodoka ari kumwe n’Umunyarwanda wamutozaga witwa Gervais Hakizimana, bombi bakitaba Imana.

Charles Kipsang yaguye akimara kurenga umurongo wa nyuma, abaganga bakora ibishoboka byose ngo barebe ko baramira ubuzima bwe, ariko byose biba iby’ubusa, kuko byaje gutangazwa ko yapfuye ubwo yari ageze mu bitaro bya Buea, nubwo mbere atari yigeze agaragaza ibimenyetso byo kuba hari ibingtu bitagenda neza mu buzima bwe.

Kugeza ubu, icyateye urupfu rwa Kipsang ntikiramenyekana, ariko hahise hatangira gukorwa iperereza ku cyateje ibyo byago.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka