Byinshi ku munyarwanda uherutse mu marushanwa mpuzamahanga yo kubaka umubiri (Bodybuilding)

Clement Hirana ni umunyarwanda w’imyaka 32 uba mu gihugu cy’u Bufaransa. Aherutse gukora amateka ku nshuro ya mbere yaritabira amarushanwa mpuzamahanga yo kubaka umubiri (Bodybuilding).

Ni irushanwa ryitwa Arnold Classic ryashinzwe na association yitwa IFBB (International Federation of Bodybuilding and Fitness) na Arnold Schwarzenegger. Iri rushanwa rikaba ryarabaye kuva tariki 17 kugeza tariki 19 Nzeri 2021 ribera mu gihugu cya Espagne, mu mujyi wa Seville.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’ibindi bihugu bitandukanye harimo u Butaliyani, Ireland, Switzerland, Portugal, Gabon n’ibindi . Uyu munyarwanda uba mu Bufaransa yahatanye mu cyiciro cya Men’s BodyBuilding kugeza ku biro 80kg ( abari munsi y’ibiro 80kg) bakaba bahitamo ibi byiciro hagendewe ku bushobozi bw’imibiri yabo (physique) ndetse n’imyaka.

Uyu munyarwanda ntabwo yabashije kwegukana iri rushanwa, akaba yaraje ku mwanya wa cyenda. Uyu musore kandi yagiye anitabira andi marushanwa atandukanye ari yo Muscle show, Muscle Mania muri 2016, Pre selection IFBB France na IFBB Diamond Cup.

Clement Hirana amaze imyaka icumi akora iyi siporo. Afite ubwenegihugu bw’ u Rwanda, ndetse ajya mu marushanwa nk’umunyarwanda ariko kuko u Rwanda nta federation ya Bodybuilding rugira, aherekezwa na IFBB France.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Courage clement, tukuri inyuma turagushyigikiye

Mpinga yanditse ku itariki ya: 28-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka