Burera: Abaturage bamaze kumenya ibyiza bya siporo

Abatuye mu Karere ka Burera bamaze kugira umuco gahunda ya siporo rusange, aho basigaye bayitabira kabiri mu kwezi bakemeza ko yagize uruhare mu migendekere myiza y’ubuzima bwabo.

Siporo rusange mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera
Siporo rusange mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera

Muri Siporo rusange (Sport de Masse), yabereye mu Murenge wa Gahunga mu Karere ka Burera kuri uyu wa gatandatu tari 22 Gashyantare 2020 yitabirwa n’abasaga 600, byagaragaye ko abaturage bamaze kumva neza akamaro kayo aho abayitabiriye bari mu ngeri zinyuranye barimo bamwe mu bageze muza bukuru.

Abo baturage bavuga ko nubwo mu duce two mu byaro bitorohera umuturage kumva neza akamaro ka siporo, abaganiriye na Kigali Today bo bavuga ko bamaze gufata umuco wo gukora siporo mbere yo kujya mu mirimo yabo ya buri munsi.

Umwe yagize ati “Ndi umuhinzi, ariko muri wikendi sinajya guhinga ntabanje gukora ka siporo n’umugore wanjye. Ntitukirwaragurika nk’uko byahoze kubera siporo, nubwo umuyobozi w’akagari byamugoye kugira ngo abiducengezemo, aho dukoreye siporo tumaze kunguka byinshi ku migendekere myiza y’ubuzima bwacu”.

Undi muturage wo mu murenge wa Gahunga ati “Natangiye siporo babimpatira, none ubu ni njye usigaye mbyutsa abandi. Twumvaga ko siporo ari iz’abanyamujyi ko twe bitatureba, ariko ubu nta n’uwambuza gukora siporo ngo abishobore. Iyi ni gahunda nziza”.

Umuco wo gukora siporo Akarere ka Burera kawutangiye ubwo Umukuru w’Igihugu yatangizaga gahunda ya ‘Car free day’ mu Mujyi wa Kigali, abo muri Burera na bo bakumva ko iyo gahunda ibareba, kuva ubwo batangira kuyikangurira abaturage nk’uko bivugwa na Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarare ka Burera.

Agira ati “Igitangirwa na Perezida wa Repuburika, natwe twahise tuyishyira mu bikorwa. Nubwo byatugoye kubyumvisha abaturage, ubu igisubizo cyarabonetse basigaye bayitabira mu mirenge yose”.

Akomeza agira ati “Nubwo umubare w’abakuze ukiri hasi, dukomeje ubukangurambaga kandi hari icyizere ko bose bazabyumva. Ni gahunda abayobozi twashyizemo imbaraga aho tuyikora mu cyumweru cya mbere n’icyumweru cya gatatu cya buri kwezi.

Muri siporo abayobozi tugenda duhinduranya imirenge kugira ngo iyi gahunda turusheho kuyikangurira abaturage nk’ubu turi mu Murenge wa Gahunda, ubushize twari mu Murenge wa Kinoni, twari twabanje na Butaro ubutaha tuzajya ahandi”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko ubukangurambaga bukomeje mu baturage mu nama zitandukanye aho babwirwa akamaro ka siporo mu buzima bwabo.

Avuga bishimira urwego abaturage bamaze kugeraho mu myumvire y’ibyiza bya siporo.

Ni siporo ifasha n’abaturage kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze aho ubishaka wese apimwa indwara zinyuranye akagirwa n’inama z’uburyo ashobora kuzirinda.

Nyuma ya Siporo bapimwa indwara zinyuranye
Nyuma ya Siporo bapimwa indwara zinyuranye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka