Bugesera: Ikigega cyitiriwe Gasore Serges cyateguye imikino y’abana bato

Ikigega cyitiriwe Gasore Serges cyateguye isiganwa ku maguru mu bana bakiri batoya bo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Aya marushanwa yo kwiruka ku maguru yabereye mu murenge wa Ntarama tariki 14/07/2013 aho abana bato b’abakobwa n’abahungu kuva ku myaka 7 kugeza kuri 12 bagenze ahareshya kirometero 3, naho abari mu kigero kuva ku myaka 13 kugera kuri 16 bakagenda kirometero 5 mu muhanda w’igitaka.

Gasore Serges ukomoka mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera yagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ibijyanye n’imikino ngororamubiri, hanyuma agira igitekerezo cy’uko aho avuka yatoza abana bakiri batoya nabo bakazagera ikirenge mu cye nk’uko abivuga.

Gasore Serges ufite ikigega cyo gufasha abababaye.
Gasore Serges ufite ikigega cyo gufasha abababaye.

Yagize ati “niho nakuye igitekerezo cyo gushyiraho ikigega cyanyitiriwe maze ntegura isiganwa ku maguru mu bana. Aya marushanwa ari mu rwego rwo gushikariza abana gukunda siporo, gusabana no guhuza ibitekerezo kandi bigatuma biga neza”.

Avuga ko yagize iki gitekerezo nyuma y’uko afashijwe na siporo mu myigire ye nawe akaba yifuza ko n’aba bana bafashwa.

Abana bitabiriye iryo siganwa na bo bemeza ko bibafasha, nk’uko Niyodusenga Aline umwe mu bitabiriye iryo siganwa abivuga. Ati “bituma nduhuka mu mutwe nkabasha kwiga neza ndetse bigatuma mbasha gusabana na bagenzi banjye”.

Abana bitabiriye iryo siganwa babonye ibihembo bigizwe n’amafaranga ibihumbi 15 kuri buri mwana wasize abandi mu cyiciro yarimo, abandi bahabwa ibikoresho by’ishuri n’iby’isuku.

Bamwe mu bana bitabiriye iyo mikino.
Bamwe mu bana bitabiriye iyo mikino.

Ikigega cyitiriwe Gasore Serges cyanamurikiye umurenge wa Ntarama inzu izarererwamo abana bane batoranyijwe nka bamwe mu badafite imiryango ibarera. Abo bana bazitabwaho na malayika murinzi mu buzima bwabo kugeza bakuze.

Icyo kigega kandi ngo kizanarihira ubwishingizi bwo kwivuza abana batishoboye bagera ku ijana bo muri uwo murenge.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka