APR yihariye ibihembo mu irushanwa rya 20Km de Bugesera.

Ikipe ya APR yo gusigawa ku maguru niyo yegukanye irushanwa ryiswe 20 Km de Bugesera aho yegukanye ibihembo ya byose.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri ritegurwa na Gasore Serge wigeze gukina uwo mukino,ryabaye kuri uyu wa 11 Kamena 2017 mu Karere ka Bugesera aho abasiganwa bazengurutse Umujyi wa Nyamata bagasoreza ku Murenge wa Ntarama.

Abasisganwa bakoze ibirometero 20 abahungu n'abakobwa, abandi bakora 8
Abasisganwa bakoze ibirometero 20 abahungu n’abakobwa, abandi bakora 8

Iryo rushanwa ritegurwa mu rwego ngo rwo kwerekana Ntarama nshya nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yayishegeshe,Abakinnyi ba APR bakaba bihariye ibihembo mu ry’uyu mwaka aho bahize abo mu yandi makipe.

APR yitwaye neza kuko muri 12 babaye aba mbere mu bahungu n'abakobwa babonyemo imyanya 10
APR yitwaye neza kuko muri 12 babaye aba mbere mu bahungu n’abakobwa babonyemo imyanya 10

Mu bahungu uwabaye uwa mbere ni Nizeyimana Alexis wirutse ibirometero 20 agakoresha isaha imwe mu gihe mu bakobwa uwabaye uwa mbere ari Yankurije Martha we wakoresheje isaha imwe n’iminota 12.

Miss uzwi nk"igisabo nawe yari ahari
Miss uzwi nk"igisabo nawe yari ahari
Gasore Serge wateguye isiganwa ashaka kumenyekanisha Ntarama yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Gasore Serge wateguye isiganwa ashaka kumenyekanisha Ntarama yashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Uretse abirutse ibirometero 20 hari n’abirutse ibirometero umunani aho mu bahungu uwa mbere yabaye Niyonzima Olivier wa Mountain Classic Athletic Club(MCAC) naho mu bagore uwa mbere aba Niyirora Primitive wa New Athletic Stars (NAS).

Iryo siganwa ntiryari iry’amaguru gusa kuko habaye n’isiganwa ry’abahungu n’abakobwa banyonga amagare nabo bakoze ibirometero 20 ibi byose bikaba byari mu rwego rwo kugaragaza Ntarama nyayo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Meya wa Bugesera ahemba umukobwa wabaye uwa mbere
Meya wa Bugesera ahemba umukobwa wabaye uwa mbere
Yankurije Martha wa APR niwe wabaye uwa mbere mu bakobwa
Yankurije Martha wa APR niwe wabaye uwa mbere mu bakobwa

Dore Uko barushanijwe:

Intera y’ibirometero 20 mu bagabo

1.Nizeyimana Alexis (APR 1h00’)
2.Sugira James(MCAC 1h00’ 35”)
3.Nzirorera Joseph(APR 1H 01’23”)
4.Hitimana Noel(APR 1H01’59”)
5.Hakizimana John(APR 1H O2’13”)
6.Tuyishimire Christophe(APR 1H03’39”)

Intera y’ibirometero 20 mu bagore

1.Yankurije Martha(APR 1H12’56”)
2.Mukandanga Clementine(NAS 1H 14’32”)
3.Mukasakindi Claudette (APR 1H 16’18”)
4.Niragire Vivine(APR 1H21’32”)
5.Musengimana Pelagie(APR 1H23’55”)
6.Nyirahabimana Geness(APR 1H27’07”)

Intera y’ibirometero 8 mu bagabo

1.Niyonzima Olivier(MCAC 26’31”)
2.Nimubona Yves(MAHAMA refegue Camp 26’ 46”)
3.Nshimiyimana Jean Baptiste(G.s Ntarama 27’ 54”)
4.Turikunkiko Eric(Vision JEUNESSE nouvelle 27’ 54”)
5.Nizeyimana Sylvain(Nyaruguru 28’ 04”)
6.Nkejumuto Ildephonse(NAS Ntarama 28’25”)

Intera y’ibirometero 8 mu bagore

1.Niyirora primitive(NAS 32’ 12”)
2.Nishimwe Bethe(NAS 32’ 31”)
3.Uwambajimana Jeannette(Kamonyi 32’34”)
4.Muhayeyezu Angelique(NAS 33’04)
5.Nayituriki Dorethe(Rwamagana 33’ 33”)
6.Mutuyimana Epiphanie(MCAC 35’50)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka