Amatora, uko umutungo wakoreshejwe: Ibyaranze inteko rusange y’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri

Mu nama rusange yabaye tariki 27 Ugushyingo 2021 kuri Sitade Amahoro i Remera yahuje abanyamuryango b’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri (RAF), hagaragajwe ibikorwa byagezweho muri 2021 ndetse n’ibiteganywa gukorwa n’igihe cy’amatora ya komite nshya.

Inama y'inteko rusange
Inama y’inteko rusange

Muri iyi nama yayobowe na Perezida wa RAF Me. Mubiligi Fidèle, hagaragarijwemo ibikorwa byagezweho mu mwaka wa 2021 birimo amarushanwa yateguwe n’iri shyirahamwe ndetse n’uko yagenze, aho amwe mu marushanwa yabaye harimo Kigali International Peace Marathon (KIPM) yabaye muri Kamena 2021, Cross country championship yabaye tariki ya 14 Ugushyingo 2021 n’andi atandukanye gusa hari n’amarushanwa atarabaye arimo n’ayo abakinnyi b’Abanyarwanda bagombaga kwitabira ku rwego mpuzamahanga batitabiriye ndetse n’ibindi bikorwa bitagezweho nk’uko byari byarateguwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Abanyamuryango kandi basobanuriwe imikoreshereze y’umutungo w’iri shyirahamwe aho mu mafaranga yose ryinjije agera kuri 164,551,924Frw ibikorwa byose byabaye bikaba byaratwaye agera kuri 149,156,812Frw hagasigara 15,395,112Frw ariko na yo agomba gukoreshwa.

Abanyamuryango ba RAF kandi bunguranye ibitekerezo ku cyateza iri shyirahamwe ry’imikino ngororamubiri imbere aho bamwe bifuje ko ishyirahamwe ryashyira imbaraga mu gushaka abafatanyabikorwa mu rwego rwo kubaka ubushobozi gusa kuri iyi ngingo Perezida w’iri shyirahamwe Me. Mubiligi Fidèle na we yasabye abanyamuryango gushyiramo imbaraga kuko gutera imbere kwa federasiyo bizashingira ku iterambere ry’amakipe ubwayo.

Me. Mubiligi Fidèle, Perezida w'ishyirahamwe ry'imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF)
Me. Mubiligi Fidèle, Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF)

Abanyamuryango basabye ko federasiyo yashakisha uburyo haboneka uburyo bugezweho bwo gupima ibihe by’abakinnyi(chrono electric) bakava mu bwa gakondo basanzwe bakoresha kuko byafasha abakinnyi bitabira amarushanwa mpuzamahanga ku buryo bajya bagenda bazi neza ko ibihe bafite bihura n’iby’abandi ku rwego mpuzamahanga.

Umwaka wa 2022 uteganyijwemo amarushanwa atandukanye arimo mpuzamahanga azitabirwa n’Abanyarwanda nka Africa athletics championship,World athletics n’andi atandukanye ndetse n’andi azabera imbere mu gihugu arimo Kigali International Peace Marathon ku nshuro yayo ya 17 iteganyijwe muri Gicurasi 2022.

Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango 17 bose bagize iri shyirahamwe ry’imikino ngororamubiri aho bose bemeje amatora ya komite nshya izasimbura iyari iyobowe na Me Mubiligi Fidèle iri kwegereza umusozo wa manda yabo, amatora akazaba mu mpera za Mutarama 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka