Abarenga 700 barimo n’Abanyarwanda bizihije umunsi mpuzamahanga wa Yoga

Abahanga mu bijyanye n’imyitozo bavuga ko guhumeka neza ari uguhumekesha inda n’imbavu. Ni kimwe mu byo siporo ya Yoga yigisha, kuko ifasha umuntu mu guhumekesha igice cyo kunda n’icyo ku mbavu.

Ni umukino bivugwa ko ufitanye isano n'imigenzo y'imyemerere y'abahinde
Ni umukino bivugwa ko ufitanye isano n’imigenzo y’imyemerere y’abahinde

Abahanga muri uwo mukino bavuga ko igice cyo kunda n’icyo ku mbavu, ari hamwe mu hatuma ibihaha byuzura umwuka uhumekwa wa Oxygen, nawo ukagenda usaranganywa muri buri bice by’urugingo bigize umubiri.

Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Yoga ku cyumweru tariki 23 Kamena 2024, bamwe mu bakora uwo mwitozo ngororamubiri bavuze ko ari bumwe mu bumenyi bwo mu rwego rwo hejuru yaba mu kwimenya, kumenya roho, ibinyabuzima no kumenya Imana.

Ni umwitozo uzwi cyane ku bahinde akenshi abantu bakanabishanisha n’imyemerere yabo, ibyo abatari bake bemeza ko ibikorwamo bifite aho bihuriye n’imigenzo y’amadini yabo.

Muri Yoga habamo n'igice cyo kwetekerezaho umuntu akoresha ubwonko (Meditation)
Muri Yoga habamo n’igice cyo kwetekerezaho umuntu akoresha ubwonko (Meditation)

Bamwe mu Banyarwanda bamaze igihe bakora Yoga, bavuga ko ibafasha gutuma barushaho kumera neza kubera ko ari umwitozo nk’indi yose kandi udasaba imbaraga cyane.

Iliza Francisca avuga ko amaze igihe kirenga imyaka ibiri atangiye gukora Yoga, kandi ko hari byinshi imaze kumufasha.

Ati “Ni siporo bisanzwe kandi siporo ni ubuzima, iyo umuntu ari muri Yoga rimwe na rimwe yitekerezaho bigatuma umubiri umera neza, kandi ni siporo idasaba imbaraga mu gihe izindi bisaba imbaraga ukabira icyuya. Ikintu imaze kumpinduraho ni ukugororoka kandi hari ibiro bike nagiye nta kubera gukora Yoga.”

Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubucuruzi hagati y’u Buhinde na Afurika (India-Africa Business Forum IABF), Dr Saurabh Singhal, avuga ko icyiza cya Yoga ari uko ari umukino udasaba kuba uwukina aba afite amikoro nubwo ku rundi ruhande adahakana ko inkomoko yawo ifitanye isano n’imyemerere ishingiye ku idini.

Ati “Uyu munsi twizihije umunsi mpuzamahanga wa Yoga witabiriwe n’abarenga 700 bo mu bihugu bitandukanye, ni umwitozo usanzwe kandi wakorwa na buri wese kubera ko bidasaba kuba ukize cyangwa ukennye, ndashishikariza buri wese kuba yayikora.”

Arongera ati “Afurika nayo ifitanye isano na Yoga, iyo urebye mu mateka usanga Misiri ifitanye isano na Yoga, ntekereza ko ari iya buri wese, yego inafitanye isano n’imyemerere gusa yakorwa na buri wese.”

Ambasaderi w'agateganyo w'u Buhinde mu Rwanda ubanza i buryo avuga ko bibaye byiza buri wese yajya afata iminota itanu mu gitondo agakora Yoga
Ambasaderi w’agateganyo w’u Buhinde mu Rwanda ubanza i buryo avuga ko bibaye byiza buri wese yajya afata iminota itanu mu gitondo agakora Yoga

Ambasaderi w’agateganyo w’u Buhinde mu Rwanda Nilratan Mridha, avuga ko Yoga ari ingirakamaro ku muburi w’umuntu kubera ko ishobora gufasha mu gukira indwara nyinshi zitandukanye.

Ati “Ugiye ufata umwanya muto utarenga iminota itanu buri munsi mugitondo ugakora Yoga, byaba byiza ku buzima bwawe kandi ndasaba buri wese kujya afata iyo minota kuko ari byiza ku buzima bwe.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, nawe wifatanyije n’abandi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Yoga, avuga ko ari siporo ikomeje gukura cyane.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, nawe yifatanyije n'abakina Yoga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wayo
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Zephanie Niyonkuru, nawe yifatanyije n’abakina Yoga kwizihiza umunsi mpuzamahanga wayo

Ati “Abahinde barayikora cyane ariko n’Abanyarwanda ndetse abanyamahanga baba hano mu Rwanda, ni siporo nziza kimwe n’izindi ariko ikagira icyo kintu cyihariye cy’uko uretse kuba ituma umera neza mu buryo bw’umubiri, ariko hazamo na cya kindi cy’ubwonko.”

Ni imyitozo abantu barimo kugenda bayoboka cyane by’umwihariko mu Rwanda, ahanini bitewe n’uko nubwo ari siporo ariko hazamo ikintu cyo gutuza umuntu agatekereza.

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa bugaragaza ko Yoga no kwitekerezaho ari umuti w’umunaniro n’izindi ndwara zitandukanye.

Ubusanzwe umunsi mpuzamahanga wa Yoga uba buri mwaka tariki 21 Kamena ukizihizwa mu bice bitandukanye by’u Buhinde n’ahandi hose ikorwa ku Isi.

Ni imyitozo ngororamubiri nk'iyindi isanzwe nubwo idasaba imbaraga nyinshi
Ni imyitozo ngororamubiri nk’iyindi isanzwe nubwo idasaba imbaraga nyinshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka