Abarenga 2000 barimo n’abanyamahanga bamaze kwiyandikisha muri 20 Km de Bugesera

Kuri iki Cyumweru mu karere ka Bugesera hateganyijwe irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka 20 Km de Bugesera rizaba rikinwa ku nhsuro ya kane, aho abarenga ibihumbi bibiri bamaze kwiyandikisha.

Ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’akarere ka Bugesera gafatanyije n’ikigo Gasore Serge Foundation, aho uyu mwaka rizaba rikinwa ku nshuro ya kane, aho uyu insanganyamatsiko ari Ukurwanya Ruswa, ibiyobyabwenge n’ inda zitateguwe.

20 km de Bugesera ni rimwe mu marushanwa atanga ibihembo bishimishije mu yo gusiganwa ku maguru abera mu Rwanda
20 km de Bugesera ni rimwe mu marushanwa atanga ibihembo bishimishije mu yo gusiganwa ku maguru abera mu Rwanda

iri rushanwa rizaba rizaba ku Cyumweru tariki 12/05/2019 mu mujyi wa Nyamata/ Bugesera, rizabanziirzwa n’ibikorwa bizaba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, aho hazaba herekanwa film yitwa “The Royal Tour”, aho igaragaramo Perezida wa Republika Paul Kagame agaragaza ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Gasore Serge ukuriye Gasore Serge Foundation
Gasore Serge ukuriye Gasore Serge Foundation

Aganira na KT Radio, Gasore Serge ari nawe washinze Gasore Serge Founadation, yatangaje ko kugeza ubu imyiteguro y’irushanwa ri kugenda neza ndetse n’abantu benshi bamaze kwiyandikisha baruta abitabiriye mu myaka ishize.

Yagize ati "Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha barararenga ibihumbi bibiri, ndetse kandi hari n’abanya-Kenya babiri biyandikishije, ni irushanwa riteguye neza kandi rinafasha abantu batandukanye kugaragaza impano zabo"

"Uyu mwaka kandi hazaba hanarimo n’ibindi byiciro birimo nko gusiganwa ku magare, ari naho twanabamenyesha ko dufite gahunda yo gushinga ikipe y’umukino w’amagare ba Bugesera abakobwa n’abagore baho basanzwe batwara amagare"

Muhitira Felicien uzwi nka Magare ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa
Muhitira Felicien uzwi nka Magare ni umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa

Iri rushanwa ry’uyu mwaka rizaba riri mu byiciro bitanu harimo gusiganwa ku magare (40 kms), gusiganwa ku maguru Kilometero 20, gusiganwa ku maguru Kilometero umunani, gusignwa ku maguru Kilometero eshatu ku bishimisha batabigize umwuga, ndetse n’icyiciro cy’abafite ubumuga bazakoresha amagare yabugenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka