Abanyarwanda bagiye mu mikino Paralympique bagarutse nta mudari

Abanyarwanda bitabiriye imikino Paralympique imaze iminsi ibera i London bayirangije ari nta mudari begukanye. Uwo Abanyarwanda bari bafitiye icyizere cyane ni Muvunyi Hermas usiganwa muri metero 400 na 800.

Muvunyi yatangiye asiganwa muri metero 400, ndetse mu cyiciro cyayo cya mbere aba uwa mbere, ariko bigeze ku mukino wa nyuma aza ku mwanya wa gatanu, bituma abura umudari, kuko hahembwa abakinnyi batatu ba mbere.

Nyuma yo gusezererwa, Muvunyi yari asigaye acungira kuri metero 800. Muri icyo cyiciro naho yatangiye yitwara neza aza ku mwanya wa kabiri mu cyiciro cya mbere gisa n’amajonjora, bituma abona itike yo gukina umukino wa nyuma.

Ku mukino wa nyuma wabaye ku wa gatandatu tariki 08/09/2012, Muvunyi yarangije gusiganwa ari ku mwanya wa gatatu wagombaga kumugesha umudari wa Bronze, ariko yaje kugirwa uwa nyuma, ubwo abasifuzi bamushinjaga gusunika umunya-Kenya Tarbei bari bahanganye ubwo bari bagiye kugera aho basoreza.

Mu gusiganwa muri metero 800, uwa mbere yabaye umunya-Autrichr, Matzinger Gunther, wakoresheje umunota 1 amasegonda 51 n’ibice 82.

Ku mwanya wa kabiri haje umunya-Algeria, Nouioua Sammy, wakoresheje umunota umwe n’amasegonda 52 n’ibice 33, naho umunya-Kenya Tarbei byavuzwe ko yari yasunitswe na Muvunyi Hermas, yegukana umwanya wa gatatu.

Muvunyi asanzwe afite amateka meza mu marushanwa yo kwiruka muri ibyo bice kuko yagukanye umudari wa zahabu mu mikino Nyafurika yabereye i Maputo umwaka ushize.

Muvunyi Hermas wari utegerejweho umudari ntibyakunda.
Muvunyi Hermas wari utegerejweho umudari ntibyakunda.

Kubura umudari kwa Muvunyi, byaje nyuma y’abandi bakinnyi uko ari 14 bari bitabiriye iyo mikino nabo batashye amara masa. Ikipe ya Sitting Volleyball yari igizwe n’abakinnyi 11 yatahukanye umwanya wa 9 ari nta mudari. Nsengimana Theoneste usiganwa ku maguru muri metero 1500 nawe avuyeyo ari nta mudari.

Hari kandi Theogene Hakizimana nawe wavanyeyo umwanya wa 10 mu guterura ibiremereye akaba atarabashije kwegukana umudari.

Abakinnyi babuze umudari mu mikino Paralympique baje bakurikira abari bitabiriye imikino Olympique yasojwe mu Bwongereza tariki 12/08/2012.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Adrien Niyonshuti usiganwa ku magare, Jackson Niyomugabo na Alphonsine Agahozo bakina umukino wo koga, Kajuga Robert, Claudette Mukasakindi na Jean Pierre Mvuyekurebasiganwa ku maguru na Uwase Yannick ukina Judo.

Kugeza ubu Jean de Dieu Nkundabera mu mateka y’u Rwanda ni we wabshije kwegukana umudari wa Bronze mu mikino Olympique yabereye Athene mu Bugereki muri 2004 aho yasiganwaga muri metero 800. Icyo gihe yakoresheje umunota umwe, amasegonda 58 n’ibice 95.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Je voudrais thnkx pour les efforts que vous avez mis par écrit ce site . J’espère que le message même site de haute qualité auprès de vous dans le prochain aussi. En fait vos capacités d’écriture créative m’a inspiré pour obtenir mon propre site Web maintenant . En fait, le blogging est déployant ses ailes rapidement. Votre écriture est un bon exemple de cela . Cordialement!

yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka