Abanyamuryango ba AVEGA bavumbuye uburyo bushya bwo kwirinda indwara zitandura

Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo bo mu karere ka Musanze biyemeje ko buri kwezi bazajya bakora siporo kuko byagaragaye ko siporo ari ingirakamaro mu gukumira indwara zitandura nka diyabete n’umutima, binabafashe guhangana n’ihungabana.

Umukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Musanze ari kumwe na Vice Perezidante wa AVEGA bifatanyije n'abanyamuryango bayo muri siporo
Umukozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Musanze ari kumwe na Vice Perezidante wa AVEGA bifatanyije n’abanyamuryango bayo muri siporo

Mu gikorwa ngororamubiri bitabiriye mu mpera z’icyumweru gishize, cyabereye kuri sitade Ubworoherane, ikitabirwa n’abanyamuryango ba AVEGA Agahozo bo mu mirenge ya Muhoza, Kinigi, Cyuve na Nyange bo mu kigero kiri hagati y’imyaka 65 na 85 y’amavuko bemeje ko bagiye kujya bakora siporo kugirango bizabafasha guhangana n’indwara, binatume batigunga ngo baheranwe n’agahinda.

Mukamusoni Josephine Visi Perezidante w’umuryango AVEGA Agahozo ku rwego rw’igihugu wifatanyije na bo yagize ati “Niduhagurukire kujya tugorora umubiri twitabira siporo. Bizaturinda indwara zitandura zifite umuvuduko mwinshi muri iki gihe, tunabashe kuva mu bwigunge kuko umuntu iyo ari wenyine adafite uwo bahura ngo baganire, baseke usanga aheranwa n’amateka y’ibyahise”.

Yongeyeho ko siporo bazayifashisha mu kuzamura ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge. Kuko umuntu ukora siporo bituma agorora ingingo, akaruhuka mu mutwe bityo agasabana na bagenzi be; kuri aba banyamuryango ngo izatuma badaheranwa n’ibitekerezo bishingiye ku mateka banyuzemo.

Kwitabira siporo ngo ntibireba abato n'urubyiruko gusa
Kwitabira siporo ngo ntibireba abato n’urubyiruko gusa

Zimwe mu ndwara zikomeje kwibasira abakuze kenshi zigira ubukana bitewe no kuba umubare munini wabo batitabira siporo ugereranyije n’abo mu bindi byiciro by’abato cyangwa urubyiruko nk’uko Mutabazi Moses umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe urubyiruko umuco na siporo yabigarutseho.

Ati “Niyo mpamvu tubashimira ko mufashe iya mbere mukabigira ibyanyu; tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo ubushake mugaragaje buzarusheho kuzana impinduka”.

Mu karere ka Musanze harabarurwa abanyamuryango ba AVEGA Agahozo 90; bakaba bavuga ko biyemeje kudasigara inyuma mu kwitabira siporo binyuze muri gahunda yitwa “Horana ubuzima bwiza” igamije gushishikariza abageze mu za bukuru kugorora umubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twarishimye cyane perezida wacu turamukunda akomeje kudushakira umubanomwiza mumahanga akwiye kuratwa nisiyose

Patrick bihoyiki yanditse ku itariki ya: 20-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka