Abanyakenya beretse igihandure Abanyarwanda mu Isiganwa Mpuzamahanga ry’Amahoro

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi mu Isiganwa ry’Amahoro ryabereye i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 27/5/2012, yaje ku mwanya wa gatatu muri kimwe cya kabiri cy’iyi marathon cya kirometero 21, mu gihe mu birometero 42 yaje nyuma y’imyanya 11.

Robert Kajuga niwe wegukanye umwanya wa Gatatu muri kimwe cya kabiri cya marathon yose, aho yirukanse ibirometero 21 mu isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda 11, akurikiye Umunyakenya Luban Kipkembui Mutai wakoresheje isaha imwe, iminota itatu n’amasegonda icyenda, agakurikirwa na mugenzi we Edwin Kibet Koech.

Umunaniro n’amarushanwa menshi yegeranye yakoze nizo nzitizi Kajuga wahabwaga amahirwe yo kwitwara neza yagize, bituma asubira inyuma ho umwanya umwe kuko yari yabaye uwa kabiri mu 2011, nk’uko yabitangaje.

Robert Kajuga, wegukanye umwanya wa hafi mu Banyrwanda, aho yabaye uwa Gatatu muri 1/2 cya marathon yose.
Robert Kajuga, wegukanye umwanya wa hafi mu Banyrwanda, aho yabaye uwa Gatatu muri 1/2 cya marathon yose.

Yavuze ko yagize icyumweru kimwe cy’ikiruhuko n’ikindi cy’imyitozo. Ati: “Muri Maroc nakoresheje isaha n’umunota. Nakoze byinshi mu gihe gito sinabona ikiruhuko gihagije”.

Kajuga abona impamvu yabaye akamenyero gake, irushanwa ryatangiye Abanyarwanda n’Abanyakenya bari kumwe ariko nyuma baza gusigara.

Ati: “Twageze aho gusiganwa tumaze gukanguka tugomba kwiyambura abantu barasigara bitewe n’ingufu bafite n’imyitozo”.

Mu isiganwa ryuzuye rya kilometero 42, Frederic Habakurama w’imyaka 32 niwe waje hafi ku mwanya wa 12 akoresheje amasaha abiri, iminota 21 n’amasegonda umunani, ahabwa igihembo cy’amafaranga ibihumbiibihumbi 358.

Umunyakenya Paul Kosjei Kibet niwe watwaye umwanya wa mbere mu bagabo, yirutse ibirometero 55 mu masaha abiri iminota 14 n’amasegonda, ahembwa milioni imwe n’ibihumbi 400.

Yakurikiwe na Eliud Magut warushije amasegonda 26 mugenzi we wa gatatu witwa Willy Korir Kimtai wakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amaseganda 27.

Mitali Protais, Minisitiri ufite imikino mu nshingano, abona kuba iri siganwa ryateguwe neza ndetse rikitabirwa cyane, byerekana umwuka mwiza uri mu ishyirahamwe ry’ingororamubiri. Ati: ”Iki gikorwa kigaragaje ko ibibazo byakemutse.”

Mu bakobwa mu birometero 42, Umunyarwandakazi Jeanne Nyirahabimana niwe waje hafi ku mwanya wa gatatu, akoresheje amasaha atatu, iminota 20 n’amasegonda 30, mu gihe na none Abanyakenyakazi bihariye imyanya ibiri ya mbere, Lilian Chelimo aba uwa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 48 n’amasegonda 17 agakurikirwa na Penina Sawe.

Muri kimwe cya kabiri cya marathon Abanyakenyakazi bongeye kuza imbere, aho Pamela Chesopich Lisoreng yakoresheje isaha n’iminota 13, akurikirwa na Jepkemboi Alice Kimtai warushijwe amasegonda 23, uwa gatatu aba Ecler ChelimoLoywai (Kenya) wirutse 1h14’47”.

Umunyarwandakazi waje hafi ni Mukasakindi Claudette wabaye uwa 10 yirutse isaha imwe, iminota 19 n’amasegonda umunani.

Umwe mu basiganwaga witwa Mediatrice Nyirarangwa yatangaje ko yibwe umwanya wa mbere na Jeanne Nyirahabimana, kuko inshuro hari inshuro atarangije.

Ati: ”Ntiyazengurutse inshuro ya nyuma kuko nijye Munyarwanda wari uri imbere ariko sinigeze mubona ku nshuro ya kane”.

Ntibyashobotse kuvugana n’ubuyobozi icyo bakora iyo bahuye n’ibibazo nk’ibi.

Kayishema Tity Thierry

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka